Abapolisi 240 B’u Rwanda Boherejwe Mu Butumwa Muri Sudan Y’Epfo

Itsinda ry’abapolisi 80 b’u Rwanda berekeje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo, nk’icyiciro cya mbere cy’abapolisi 240 bagomba kujya muri ubwo butumwa.

Abo bapolisi bazasimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19. Mbere yo kwerekeza muri icyo gihugu, babanje gupimwa icyo cyorezo banashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Abahagurutse mbere ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bayobowe na SP Leo Niyomwungeri. Muri rusange iryo tsinda rigizwe n’abapolisi 240 harimo abagore 45, riyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Faustin Kalimba. Bazakorera mu gace ka Malakar.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza yabanje guha impanuro iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda. Yabasabye kuzatera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije.

- Advertisement -

Ati “Mugiye muhagarariye u Rwanda, muzirikane ko ibyo muzakorera hariya bizahesha isura u Rwanda, mugomba kuzahesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. Bagenzi banyu mugiye gusimbura bitwaye neza, murasabwa kuzagera ikirenge mu cyabo ndetse munarenzeho. Muzarangwe n’ikinyabupfura gisanzwe kibaranga, mwubahane hagati yanyu nk’uko bisanzwe kandi muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe.”

Umuyobozi  wa Polisi y’u Rwanda yakomeje asaba aba bapolisi kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’Igihugu bagiyemo cya Sudani y’Epfo. Yabagiriye inama yo kutazinuba cyangwa ngo baseke ibyo bazaba babonye batamenyereye mu muco nyarwanda.

Yabibukije kuzava muri kiriya gihugu abaturage bacyo bakibifuza aho kuba bavayo babinuba, abashishikariza kuzarangwa n’umuco wo kwigomwa no gufasha ababaye.

Aba bapolisi 240 ni icyiciro cya gatandatu kigiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS I-6).

SP Leo Niyomwungeri yagiye ayoboye icyiciro cya mbere cy’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro
SP Leo Niyomwungeri aha icyubahiro abayobozi bakuru ba Polisi ubwo bagenzi be bari bamaze kwinjira mu ndege

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version