Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abapolisi babiri bakurikiranyweho gukubita umufungwa wari ufashwe nyuma yo gutoroka kasho.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze. Bariya bagabo babiri bafashwe nyuma y’uko icyo gikorwa cyanenzwe na benshi cyari kimaze kumenyekana, binyuze mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Amashusho yasakajwe n’uwitwa Yusuf Sindiheba agaragaza abapolisi bane bambaye gisivili bafashe umuntu bakamutwara amaguru adakora hasi, bamwe bafashe amaboko abandi amaguru, bakamwinjiza mu modoka ya gisivili, bakamutwara.
Muri ayo mashusho hagaragaramo babiri bamukubita barimo umwe usa n’umutera ingumi mu nda, mbere yo kumwinjiza mu modoka.
Polisi yaje gutangaza ko abo bapolisi babiri bamukubise bafashwe, bakazahanwa hakurikijwe amategeko.
Polisi yanditse kuri Twitter iti “Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.”
“Abapolisi babiri (2) bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko.”
Mwiriwe,
Uyu wafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza……
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) May 13, 2021
RIB yemeje ko yashyikirijwe bariya bapolisi babiri, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.
Yagize iti “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB, aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”
Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba. https://t.co/8ISSnyqVsc
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 15, 2021
Ubwo aya mashusho yajyaga ahabona yavuzweho byinshi, abantu batandukanye banenga ibyakozwe na mbere y’uko byemezwa ko byakozwe n’abapolisi.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenga 2.000.000 Frw.