Ibigo By’Ubutasi By’Amerika N’ U Burayi Bifitiye Ubwoba Afghanistan

BONN, GERMANY - JULY 15: In this photo illustration, the logos of intelligence agencies (L-R) NSA (National Security Agency, USA ), BND (Bundesnachrichtendienst, Germany ), GCHQ (Gouverment Communications Headquarters, Great Britain) and DGSE (Direction Generale de la Securite Exterieur, France) are displayed on folders on July 15, 2013 in Bonn, Germany. It has been reported that Germany's federal intelligence agency (BND) knew about U.S. surveillance and stored communications by German citizens, and has accessed this data in recent years to help with German nationals abducted abroad. (Photo illustration by Ulrich Baumgarten via Getty Images)

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Joe Biden butangaje ko ingabo z’Amerika zigomba kuva muri Afghanistan mu gihe gito kiri imbere, ibigo by’ubutasi by’Abanyaburayi n’Amerika byatangiye kwisuganya kugira ngo bikurure amakuru y’Abatalibani kuko bibafitiye ubwoba.

Ubu bwoba buterwa n’uko biriya bigo byumva ko Abatalibani bazahita batangiza ibitero byo kubuza amahwemo Guverinoma y’i Kabul kugira ngo bayishyireho igitutu yemere kubaha umwanya munini mu bibera muri kiriya gihugu, nibirimba babuhirike!

Hari bamwe ariko babona ko ingabo za Afghanistan zizishoboza kurindira igihugu umutekano ariko ku rundi ruhande hari n’abandi babona ko zishobora kuzateshwa umutwe n’Abatalibani bigatuma igihugu gisubira mu icuraburindi.

Iyi mpamvu tuvuze bwa nyuma niyo yatumye abakora mu bigo by’ubutasi bw’ibihugu by’u Burayi nk’u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n’ibindi ndetse na CIA  batangira kwiga uko bazakoma mu nkokora imigambi y’Abatalibani.

- Advertisement -

Abatalibani baramutse batangije indi ntambara, byatuma Afghanistan iba isibaniro, ibintu bikadogera kurusha mbere.

Ibi kandi byigeze kubaho mu myaka ya 1980 na 1990 ubwo abasirikare b’Abasoviyete bavaga muri kiriya gihugu nyuma hagakurikiraho imidugararo hagati y’Abatalibani bari bashyigikiwe na Osama Bin Laden ndetse  baza gutsinda bigarurira igihugu.

Ubutegetsi bwabo bwahise butangiza Leta igendera ku mategeko akakaye ya Kisilamu bita Sharia.

Bumwe mu buryo ibigo byo mu Burayi byateganyije kugira ngo bizamenye imigambi y’Abatalibani nk’uko The New York Times ibivuga, ni uguha amafaranga bamwe mu bayobozi b’indi mitwe y’abarwanyi kugira ngo bajye babiha amakuru kuri ba runaka bafite imigambi runaka.

Umwe mu bantu bivugwa ko azajya ahabwa agatubutse ni umuhungu wa Ahmad Shah Massoud, uyu mugabo akaba yarahoze ari umuyobozi w’abarwanyi bahanganye n’abasirikare b’Abasoviyete muri ya myaka twavuze haruguru, bakabirukana.

Umuhungu w’uriya murwanyi yitwa Ahmad Massoud, ubu afite imyaka 32 y’amavuko.

Ahmed Massoud

Amaze imyaka runaka agerageza guhuriza hamwe abarwanyi ngo bashinge ibirindiro mu Majyaruguru, babuze uwo ari we wese kuyavogera.

Abayobozi ba Afghanistan, aba Amerika n’abo mu Burayi bose bahakana ko nta bufatanye buri hagati yabo n’uriya musore Massoud, ariko amakuru avuga ko bameze guhura inshuro nyinshi mu mezi  ashize.

Ku rundi ruhande ariko, hari abibaza niba uyu musore azashobora kuyobora abarwanyi bitezweho guca intege Abatalibani batishimiye ukuboko kw’Abanyamerika n’ukw’Abanyaburayi, impungenge bakazishingira y’uko akiri muto kandi atazi uko Politiki ikinwa mu by’ukuri.

Bivugwa ko hari ibiganiro yagiranye n’ikigo cy’ubutasi bwo hanze ya USA kitwa Central Intelligence Agency ( CIA) n’icy’Abafaransa kitwa Diréction Générale de Sécurité Extérieure(D.G.S.E).

Impungenge z’uko Abatalibani bazahita batangiza imirwano ku butegetsi bw’i Kabul zishingiye cyane cyane ku ngingo y’uko nta masezerano asobanutse kandi abaha imyanya ikomeye muri Guverinoma bigeze basinyana na Guverinoma itegeka Afghanistan.

Massoud twavuze haruguru yashinze umutwe w’abarwanyi yise The Second Resistance, uyu ukaba ari umutwe w’abarwanyi udacana uwaka n’Abatalibani, Al Qaeda n’indi mitwe y’abarwanyi iyo ariyo yose idashaka gukora nk’abo.

Umuyobozi mukuru wa CIA witwa William J. Burns  avuga ko ikigo ayoboye kigomba gukora uko gishoboye kikajya kimenya amakuru y’ibibera muri Afghanistan.

Abivuga kubera ko atekereza ko nyuma y’uko ingabo z’Amerika zose zizaba zarangije gucyurwa iwabo, kumenya amakuru y’ibibera muri Afghanistan bizaba ‘bigoye mu rugero runaka.’

Bizarushaho gukomeza kugora Amerika n’u Burayi kuko n’umutwe Massoud aherutse gushinga itarashinga imizi, ngo ugire imbaraga n’ubumenyi bwo gukusanya amakuru ya gisirikare no kuyatanga mu buryo butekanye.

Massoud afite abarwanyi biganjemo abigeze guhangana n’Abasoviyete ndetse n’abandi bahoze mu Batalibani ariko bakaza kubavamo kubera impamvu zitandukanye.

Ikindi gituma aba umuntu w’ibanze ni uko mu barwanyi be harimo n’abahoze mu butegetsi bw’i Kabul ariko nabo bakavunwamo n’ipfunwe ry’uko batazamuwe mu ntera.

Ibi byose bivuze ko Massoud ayoboye umutwe ugizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bashobora kumufasha nawe agafasha Amerika n’u Burayi kubona amakuru y’ubutasi bakeneye ngo barinde ko Afghanistan yasubira mu biganza by’Abatalibani.

Ese gukorana na Massoud bitanga ikizere kingana gute?

 

Hari bamwe mu bahoze bakora muri CIA bavuga ko gukorana na Massoud ubwabyo bidatanga icyizere kirambye cy’uko amakuru azabaha azatuma bafata kandi bagashyira mu bikorwa ibyemezo bizatuma nta ntambara iba muri kiriya gihugu.

Umwe muri bo ni Madamu Lisa Maddox uyu akaba yarakoreye CIA igihe kirekire ashinzwe gucunga ibibera muri Afghanistan.

Ku rundi ruhande, abanyamateka bazi ko mu gihe Amerika yari ishyigikiye abantu bayihaga amakuru y’ibyaberaga muri Afghanistan  bari muri Pakistan, icyo gihe hari mu myaka ya 1980, Abafaransa n’Abongereza bo bari bashyikiye abarwanyi bo ku ruhande rwa Se wa Massoud.

Abafaransa basanga amasezerano Massoud( uyobora The Second Resistance) abaha ari ayo kwizerwa.

Abanyamerika ariko bo bakavuga ko ibye bagomba kubigendamo gake, bakirinda guhubuka.

Ibi kandi hari bamwe mu bahoze mu butegetsi bw’i Kabul bemeranya nabyo, bakavuga ko uriya musore adashobora kugeza aho Se yagejeje mu guhangana n’Abatalibani.

Umwe muri bo ni Lt. Gen. Mirza Mohammad Yarmand, uyu akaba yarahoze yungirije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Afghanistan.

Ikarita isobanutse yerekana igihugu cya Afghanistan( Source@CIA Flickr)

Amateka make twamenye kuri Massoud ni uko yigiye ibya gisirikare mu Bwongereza ahitwa Royal Military College, aha akaba ari mu Ntara ya  Sandhurst.

Yagarutse iwabo muri 2016.

Muri 2019 nibwo yatangiye kwigaragaza nk’umuhuza w’abarwanyi bashyigikiye ko Abatalibani batagaruka ku butegetsi.

Uretse kuba yariyegereje Amerika n’u Burayi, hari amakuru yo mu nzego z’ubutasi bwa Afghanistan yemeza ko afitanye umubano n’u Buhinde, Iran n’u  Burusiya ndetse ngo agura intwaro mu Barusiya.

Hari imvugo ihangayikishije inzego z’ubutasi bw’Amerika n’u Burayi igira iti: “ Murabe Maso, Abatalibani Baracyahari Kandi Nibo Bafite Al Qaeda Mu Ntoki Zabo.”

Iyi foto yafashwe tariki 23, Nzeri, 2006 i Metz, Mu Burasirazuba bw’u Bufaransa. Ni mu Kinyamakuru “L’Est Republicain”. Icyo gihe ubutasi bwa Arabie Saoudite bwibwiraga ko Osama Bin Laden yaguye muri Pakistan  azize Typhoid.  (Photo by -AFP via Getty Images).
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version