Abapolisi Bacunga Umutekano Bakoresheje Moto Bongererewe Ubumenyi

Mu kigo cya Polisi gitoza abapolisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana haherutse kurangizwa amahugurwa y’abapolisi  20 bakoresha moto mu gucunga umutekano wo mu muhanda. Bahuguwe ku bufatanye na Polisi yo mu Butaliyani.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano wari kumwe n’uhagarariye Carabinieri, Col. Francesco Sessa n’ umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.

DIGP Sano yavuze ko amahugurwa ari ingenzi mu kuzamura ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kugira ngo abapolisi bakore akazi kabo neza.

Ati: “Binyuze mu mahugurwa abakozi bo mu nzego zitandukanye babasha kugera ku rwego rw’imikorere inoze, ubunyamwuga no kurushaho kugendera ku ntego z’urwego bakorera”.

- Advertisement -
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano

Sano avuga ko kwihuta kw’iterambere ry’u Rwanda no gufungurira amarembo abashoramari n’abashyitsi b’abanyamahanga byahaye abapolisi akazi ko kurushaho kubacungira umutekano haba mu muhanda cyangwa ahandi.

Bivuze ko ari ngombwa gukomeza kubahugura kugira ngo banoze serivisi baha abarugana.

Yagize ati:“Ku rundi ruhande, abayobozi n’abanyacyubahiro basura igihugu batumye akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda kaguka, hiyongeraho n’inshingano zo kubaherekeza”.

DIGP Sano yasobanuye ko mu rwego rwo kuziba icyuho  cy’ubumenyi buke bamwe mu bapolisi bashobora kuba bafite, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Carabinieri yo mu Butaliyani yateguye aya masomo.

DIGP Sano yashimiye Guverinoma y’u Butaliyani na Carabinieri ku musanzu batanga mu rugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda ndetse no kuboherereza abarimu b’inzobere.

Mu butumwa yatanze muri uyu muhango, Col. Francesco Sessa wari uhagarariye Carabinieri mu Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku mbaraga zishyirwa mu gushyigikira amahugurwa hashakishwa ibikoresho bikenerwa mu migendekere myiza y’amahugurwa.

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa n’abanyeshuri bayitabiriye ku bwitange, ikinyabupfura no guhanga udushya bagaragaje byatumye amahugurwa agenda neza.

Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani basanganywe ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.

Mu gihe cy’ibyumweru bine bari bamaze mu mahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda bifashishije amapikipiki, abapolisi bahawe amasomo yihariye.

Ayo masomo ni tekinike zo gutwara moto, guhagarara bitunguranye no kugendera ku muvuduko wo hejuru, kwirinda kugongana igihe bakurikiranye, guherekeza abanyacyubahiro, kugenda ari babiri no kugendera mu itsinda, tekiniki zo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version