Abashakashatsi Ku Mateka Babangamirwa N’Amikoro Make

Amateka y'u Rwanda arimo ibika byinshi bisharira

Mu biganiro abakora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda baraye bagiranye na Sena, haganiriwe ko n’ubwo ubushobozi n’ubumenyi ku bushakashatsi bihari ku rwego runini, ikibazo kikibangamiye benshi ari amikoro adahagije.

Aba bahanga mu mateka y’u Rwanda bavuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kandi bagomba kubikora kugira ngo bihe abakiri bato amakuru y’ibyabaye ariko bibe n’ubundi buryo bwo kunyomoza abayagoreka.

Umunyamateka Dr. Philbert Gakwenzire akaba na Perezida wa IBUKA avuga ko n’ubwo hari ubushakashatsi bwakozwe ariko ari ngombwa ko n’abandi byumva ko kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye.

Yabwiye Taarifa ko bibaye byiza abanyamateka baba benshi bakayakoraho ubushakashatsi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’Abanyarwanda b’ubu n’aba kera.

- Advertisement -

Ku cyari cyabahuje kuri uyu wa Kabiri, Dr. Gakwenzire avuga ko Sena yabijeje ko izajya ibakorera ubuvugizi kugira ngo bahabwe ingengo y’imari yo gukora ubushakashatsi bwabo.

Avuga ko akamaro k’abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda ari uko hari ubwo batanga ibisubizo ku bibazo runaka byugarije igihugu.

Atanga urugero rw’uko mbere y’uko Gacaca itangira gukorwa mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, hari abahanga bo muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda n’abo mu Kigo cy’ubushakashatsi kitwa IRST bayitanzeho umuti ku kibazo cy’iburanisha ry’abakoze Jenoside bari benshi icyo gihe.

Ikindi ni uko hari ibindi bitekerezo byatanzwe n’abashakashatsi byagarutse ku cyakorwa ngo ubuzima bwo mu mutwe bube bwiza ku barokotse Jenoside no ku bayikoze.

Prof Vincent Sezibera we avuga ko abanditsi bo hambere bafashije muri byinshi kuko byatumye hari ibikorwa mu rwego rwo gufasha abahungabanye kubera Jenoside bagakira ibikomere.

Yagize ati: “ Ubushakashatsi bumaze gukorwa mu Rwanda bwagiye butuma hajyaho serivisi zo kurwanya ihungabana mu Rwanda. Nibura mu nzego z’ubuvuzi harimo ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe”.

Abahanga mu mateka y’u Rwanda bavuga ko hari ikibazo cy’amikoro akiri make

Abanyamateka bavuga ko gushakashaka ku mateka y’u Rwanda bitanga amakuru arambuye ku nkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma abantu bamenya uko yakozwe n’ibyo abayikoze bakoreshaga nk’intwaro.

Haniyongeraho kumenya uruhare rw’ibice bitandukanye byari biri muri Politiki y’u Rwanda mu gutuma ishoboka ikanagira ubukana yagize.

Hari umushakashatsi witwa Dr. Hélène Dumas wabwiye Abasenateri ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ay’isi yose bityo ko ari ngombwa ko za Kaminuza hirya no hino ku isi ziyimenya kandi zikayigisha.

Uyu akora mu kigo gikorera mu Rwanda ubushakashatsi kuri Jenoside kitiriwe umuhanga muri Philosophie w’Umufaransa witwaga Raymond Aron(1905 –1983).

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda avuga ko ubushakashatsi ari ngombwa kugira ngo ukuri kumenyekane ariko ko amikoro yo kubukora nayo akenewe kandi ahagije.

Dr. Kalinda avuga ko bufasha mu gukumira abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusanzwe ubushakashatsi ku mateka y’igihugu burahenda kandi bugafata igihe kubera ko, urugero,  kwandika igitabo umuntu ahererwaho impamyabumenyi y’ikirenga( PhD) bifata hagati y’imyaka itatu n’ine.

Ku byerekeye amafaranga bisaba, byo biterwa n’ubugari bw’ibyo umuhanga ashaka gushakashaka ho n’ibyo bizamusaba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version