Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko abapolisi n’abacungagereza bakuru, barimo ACP Kulamba Anthony wabaye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, komiseri ushinzwe Interpol n’ubutwererane ndetse yayoboye ishami ryari rishinzwe ubugenzacyaha, ryamenyekanye nka CID.
Kuri uyu wa 4 Kanama nibwo hasohotse igazeti ya Leta idasanzwe, irimo Iteka rya Perezida n°083/01 ryo ku wa 03/08/2021 rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abakomiseri na ba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda.
Ni urutonde ruriho abapolisi 122 bafite hagati y’amapeti ya ACP na IP.
Ruyobowe na ACP Kulamba Anthony, asigaye ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzuzi bw’ubwikorezi mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA.
Abandi ni ACP Seminega Jean Baptiste wahoze ari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ACP Rugwizangoga Reverien wahoze ayobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru na ACP Sebakondo Murenzi wari umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.
Muri iri teka hanagaragaramo Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abofisiye batandatu b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Ni urutonde rurangajwe imbere na CSP Camille Zuba wahoze ayobora Gereza ya Mageragere, umaze igihe mu nkiko ashinjwa ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha. Yaje kugirwa umwere kuri ibyo byaha.
Kuri urwo rutonde hariho kandi CSP Mubihame Alphonse, SP Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bigezi Jean Baptiste.
Mur RCS kandi CIP Ndayambaje Jackson yirukanywe burundu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.
Muri iyo gazeti harimo n’Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba su-ofisiye 80 ba Polisi y’u Rwanda n’irisubiza mu buzima busanzwe ba su-ofisiye n’abapolisi bato 4 ba Polisi y’u Rwanda.
Harimo kandi ba su-ofisiye n’abapolisi bato 19 basezerewe muri Polisi y’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi. Muri icyo cyiciro hiyongeraho ofisiye umwe.
Itegeko riteganya ko muri Polisi y’u Rwanda, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari imyaka 60 kuri Komiseri, 55 kuri Ofisiye Mukuru, 50 kuri Ofisiye muto, 45 kuri Su- ofisiye na 40 ku mupolisi muto cyangwa Police Constable.
Naho gusubizwa mu buzima busanzwe bishobora gukorwa mu gihe umupolisi abisabye akabyemererwa cyangwa bikozwe n’ubuyobozi bufite ububasha bwo gutanga akazi.
Mu rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa hasezerewe hari kandi abasuzofisiye 151 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na 12 basubijwe mu buzima busanzwe.
Muri urwo rwego harimo abasuzofisiye n’abawada 29 birukanywe burundu.