Mu Rwanda
Abapolisi ‘Batabara Aho Rukomeye’ Barangije Imyitozo

Mu Karere ka Bugesera ahari ikigo gitoza abapolisi batabara aho rukomeye haraye habereye umuhango wo kwakira abagera kuri 228 barangije imyitozo y’ibanze agenga akazi kabo.
Ni amasomo bita ‘Special Force Courses,’ atangirwa mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera.
Iki kigo kiyoborwa na Commissioner of Police Emmanuel Butera.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yababwiye ko iyo umupolisi atojwe neza haba mu by’umubiri n’iby’ubwenge bigirira akamaro abo azarinda ndetse n’ibyo batunze.
Yabibukije ko Perezida Kagame nk’Umugaba w’ikirenga w’ingabo na Polisi by’u Rwanda aba ashaka ko bagira imyitozo nyayo kugira ngo bubake igipolisi gikomeye mu nzego zacyo zose.
Minisitiri Gasana yabibukije ko ikinyabupfura ari cyo muzi wa byose, ko iyo kibuze n’ibindi bisenyuka.
Ati: “ Iyo mudakoresheje neza ubumenyi bwanyu, icyari umutekano gihinduka akaduruvayo, abantu ntibatekane kandi ari byo mwatojwe, mushinzwe. Ibyo ntabwo twe nk’ubuyobozi twabyemera kandi n’Abanyarwanda ni uko!Mugomba gusobanukirwa neza inshingano zanyu mukemenya icyo mwatorejwe ko ari ugutuma Abanyarwanda bose batekana.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yabwiye abapolisi barangije ayo masomo ko hari andi abategereje.
Abapolisi barangije iki cyiciro ni abakirangije ku nshuro ya 11.
Nta mukobwa ubarimo.
Amafoto yerekana uko batojwe:

Kumanikira ku mugozi bisaba gushirika ubwoba no kugira imitsi ikora neza

Kumenya kudahusha intego nabyo ni ingenzi ku bakomando

Umuyobozi mukuru wa Polisi areba uko abahungu be bagenda ku mugozi

Yababwiye ko hari indi myitozo ibategereje

Bize no gutera umujugujugu w’icyuma

Umugeri umena amatafari

N’amaboko nayo ni uko

Kumenya kwambuka ahantu h’inzitane birafasha

Iyo abantu bageze aho bikomeye, ni ngombwa gukorana nk’ikipe

Bigishijwe gukomeza ibizigira

Banatojwe kwambuka imigezi n’imivumba y’amazi menshi

Byose babikora hari abarimu bari kubatoza kandi ntawe ugomba kurenza igihe cyagenwe

Baca no mu kibatsi

Bigira mu biyaga biba m Karere ka Bugesera

Uva mu mazi ukomereza ku butaka…

Ni abapolisi bagize umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye