Abapolisi Bavuye Muri Sudani Y’Epfo Babaye Ba Ambasaderi Beza- CP Rumanzi

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa no gushyira ibintu mu buryo Commissioner of Police( CP) George Rumanzi yaraye abwiye abapolisi 143 bari barangije akazi kabo muri Sudani y’Epfo ko bagakoze neza, ndetse ko babaye ba Ambasaderi b’u Rwanda beza.

Itsinda ry’abapolisi 143 bageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro mu masaha ashyira igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki 07, Ugushyingo, 2021.

Baje bayobowe na Senior Superintendent of Police ( SSP) Gaston Nsanzimana.

Ku kibuga cy’indege bahasanze abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bari baje kubakira bayobowe na CP George Rumanzi.

- Kwmamaza -
Basanze abayobozi babo babategereje ngo babahe ikaze

CP G Rumanzi yabashimiye ubunyamwuga bagaragaje mu kuzuza inshingano zabo ndetse ngo ‘babaye ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.’

Bariya bapolisi bari bamaze umwaka muri Sudani y’Epfo bacungira abaturage umutekano.

Ubwo bageraga i Kigali, babisikanye na bagenzi babo bagiye kubasimbura, aba bakaba bayobowe na Senior Superintendent of Police ( SSP) Marie Grâce Uwimana.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite abapolisi benshi boherejwe gucungira abaturage b’ibindi bihugu umutekano.

Uretse kuba abapolisi b’u Rwanda bagira uruhare mu kugarura amahoro aho yahungabanye, bagira n’uruhare mu gutuma imibereho y’abaturage bo muri ibyo bihugu iba myiza.

Babikora binyuze mu kubafasha kubaka amashuri, amavuriro, gukora umuganda aho bishoboka, kubegereza amazi n’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba n’ibindi.

Bageze i Kigali mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 07, Ugushyingo, 2021
Ingamba zo kwirinda COVID-19 zigomba gukurikizwa aho ari ho hose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version