Gasopo Igenewe Abitwaza YouTube Bagakwiza Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B. Murangira niwe waraye utanze iyi gasopo. Avuga ko abantu barengera bagakoresha ruriya rubuga nkoranyambaga kugira ngo babibe ingengabitekerezo bazakurikiranwa aho bazaba bari hose.

Yabivugiye mu kiganiro yaraye ahaye Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, ubwo yavugaga uko ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bihagaze muri iki gihe.

Murangira yagize ati: “Ikibazo cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga ni uko bazikoresha mu buryo buhabanye n’amategeko. Bagomba kumenya ko biri mu nshingano za RIB kubakurikirana. Ibyaha bakora biri mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyo bita cybercrimes.”

Yavuze ko ubusanzwe YouTube ari urubuga nkoranyambaga abantu bakoresha batanga ibitekerezo, ubutumwa no guhugurana ariko ikibazo ni uko hari abayikoresha mu buryo butemewe.

- Advertisement -

Yabaye nk’ubaburira avuga ko abitwaza ko ikoranabuhanga ryateye imbere, Leta ikaba ifasha abantu kubona murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo badasigara mu iterambere, hanyuma abo bantu bagakoresha nabi aya mahirwe, bakayakoresha ibyaha bazabihanirwa.

Dr Thierry B. Murangira yavuze ko gukurikirana biriya byaha ari inshingano Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahawe rugishingwa.

Ashingiye kuri ibi, yaburiye abakorera ibyaha kuri YouTube ko bazakurikiranwa bityo ko icyababera kiza ari ukureka kuyikoreraho ibyaha bibwira ko ntawe uzabamenya cyangwa ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha

Murangira atambukije ubu butumwa mu gihe nta gihe kinini gishize Urwego avugira rutaye muri yombi umunyamakuru witwa Théoneste Nsengimana rumukurikiranyeho gukoresha urubuga rwe rwa YouTube yise Umubavu TV mu gukwiza ibyo RIB yise ‘gutangaza amakuru y’ibihuha agamije imvururu n’imidugararo muri rubanda.’

Icyo gihe  Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko k’ubufatanye n’inzego z’umutekano rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV ikorera YouTube.

Abafashwe icyo gihe bahise bajya bafungirwa kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nyuma itsinda rya Taarifa ricukumbura inkuru ryamenye  ko abafashwe ari Nsengimana Theoneste w’imyaka 34, Sibomana Sylvain 51, Rucubangana Alex 47, Hagengimana Hamad 40, Ndayishimiye Jean Claude 36 na Uwatuje Joyeuse w’imyaka 33.

Bose bari mu mugambi umwe wo gutangaza no gusakaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda nk’uko amakuru abyemeza.

Sylvain Sibomana na Alexis Rucubanganya basangiye na Ingabire Victoire umugambi wo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda.

Abafashwe na bo bafitanye imikoranire.

Nsengimana yafashwe  tariki 14, Ukwakira, umunsi abakorana na Ingabire Victoire Umuhoza bise Ingabire Day.

Ni umunsi bise ‘ngarukamwaka.’

Bafashwe nyuma y’amashusho yatangajwe ku wa 12 Ukwakira 2021 ku Umubavu TV ateguza icyo kiganiro, harimo umugore utarivuze amazina watangaje ko ikiganiro kizibanda ku bantu bafunzwe ‘barenganywa’ na Leta y’u Rwanda.

Theoneste Nsengimana nyiri Umubavu TV aherutse gutabwa muri yombi

Havuzwemo Idamange Iryamugwiza Yvonne uheruka gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukwiza ibihuha bigamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, gupfobya Jenoside no gutanga sheki itazigamiwe.

Abandi ni Karasira Aimable ukurikiranyweho guha ishingiro Jenoside no kudasobanura inkomoko y’umutungo we,  Dr Christopher Kayumba ushinjwa gukoresha umuntu mukuru imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abandi.

Mu batawe muri yombi ku munsi umwe na Nsengimana uyobora Umubavu TV harimo Sylvain Sibomana yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire ritigeze ryemerwa mu Rwanda, ryashinjwe kenshi gukorana n’imitwe irimo FDLR.

Ni ryo Ingabire yaje kuvuga ko asezeyemo, ko agiye gushinga DALFA Umurinzi.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Sibomana yafunguwe nyuma y’imyaka umunani muri gereza, nabwo yaregwaga ibyaha byo gukurura amacakubiri n’intugunda muri rubanda.

Ibyaha bakekwaho biteganyirizwa ibihano by’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu na 15.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version