Abapolisi B’i Rubavu Basabwe Kuba Maso Kubera Imiterere Y’Aho Bakorera

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, aherutse gusaba abapolisi bo mu Karere ka Rubavu ‘guhora bari maso’ bagakora neza akazi ko gucungira abaturage umutekano badahuga.

Yabasabye kurushaho kubikora kinyamwuga.

DIGP Namuhoranye yabibukije ko akazi kabo ari ugucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibintu byabo by’umwihariko abatuye Akarere bakoreramo  ka Rubavu.

Yabasabye guhora bari maso.

- Kwmamaza -

Uyu mupolisi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda( Operations) yarababwiye ati:  “Mugomba kuba maso buri gihe, mugaharanira ko umutekano uhora wizewe kugira ngo u Rwanda rugumane isura nziza mu ruhando rw’amahanga. “

Avuga ko Abanyarwanda bagomba kwishimira umutekano wabo kandi abibutsa ko Polisi ishinzwe kuwushimangira, ugahora utajegajega.

Yongeye kubibutsa ko kimwe mu bintu bitihanganirwa muri Polisi y’u Rwanda ari ruswa.

Namuhoranye kandi yabasabye gukomeza kuba maso bagakumira ko mu Rwanda hinjira ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bihungabanya umutekano w’Abanyarwanda n’ubukungu bwarwo.

Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko kuba Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa yarasabye abapolisi b’i Rubavu gukomeza kuba maso, bitavuze ko badohotse ahubwo ko ari uburyo bwo ‘kubashishikariza gukomereza aho’ mu kazi kabo kuko bakorera ahantu hakunze kugaragara ibNi ahantu hashobora kuba umutekano muke kubera hakurya, ikindi hari magendu,

CP Kabera ati: “ Umuyobozi yari yagiye gushishikariza abapolisi b’i Rubavu gukomereza aho mu kazi kabo kuko ahantu bakorera murabizi ko hakunze kugaragara ibibazo by’umutekano muke.”

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu nzira zikomeye zo gucuruza magendu kubera ko aho gaherereye ku mupaka uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Si magendu cyangwa ibiyobyabwenge byinjirira i Rubavu gusa kuko hari n’ubwo ibibazo by’umutekano muke byo muri DRC bijya byototera u Rwanda.

Urugero ni urw’umusirikare w’aho uherutse kwinjira mu Rwanda akarasa abapolisi ariko nawe umwe muri bo akamurasa akamwica.

Hari n’undi nawe uherutse kurasirwa mu Murenge wa Busasamana ubwo yakanganga abana bari baragiye ihene akisanga yageze mu Rwanda afite imbunda akaraswa agapfa.

Izi ngero ni izerekana ko abashinzwe umutekano mu Karere ka Rubavu bagomba guhora bari maso, bafite amakuru ahagije y’ibihabera ndetse n’ay’ibibera mu bice bigakikije haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa urwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo hatagira uhungabanya u Rwanda uko abishatse n’igihe abishakiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version