Sheebah Afite Impungenge Z’Uko Umwanya We Wo Kuririmba Mu Gitaramo Uri Bube Muto

Umuhanzikazi wo muri Uganda witwa Sheebah Karungi yaraye abwiye abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyateguwe na MTN/ATFH ko hari indirimbo nyinshi yabateguriye ariko afite impungenge ko umwanya uri bumubane muto.

Ni mu gitaramo ari bukorane n’abahanzi b’Abanyarwanda bari bwitabire iserukiramuco ryateguwe na MTN/ATFH.

Karungi ari mu bahanzi bo muri Uganda bafite abakunzi benshi i Kigali.

Yavuze ko akunda u Rwanda kandi ni mu gihe kuko ari naho yaje kubonera ko afite impano mu muziki.

- Advertisement -

Yemeza ko yiteguye gushimisha abari bwitabire igitaramo, ariko akavuga ko ashobora kuza gutenguhwa n’umwanya muto ari bugenerwe n’aho ubundi ko abafitiye byiza byinshi.

Yikomye abavuga ko yaba ari umutinganyi

Umugandekazi Sheebah Karungi

Abanyamakuru bamubajije icyo avuga ku bavuga ari umutinganyi, akaba yikundira abakobwa bagenzi be.

Mu mvugo isa n’iyikoma uwo munyamakuru, Sheebah Karungi yavuze ko adajya avuga ku buzima bwe bwite.

Ati: “ Mu buzima bwanjye  sinkunda unyinjirira mu buzima. Nakunda abakobwa ntabakunda, ninjye bireba.”

Kuri uyu wa Gatanu taliki 12 no  ku italiki 13, Kanama, 2022 mu Rwanda hazabira ibitaramo by’iserukiramuco bizitabirwa n’abahanzi barimo n’uwo muri Nigeria witwa Kizz Daniel.

MTN yasinye amasezerano ayiha uburenganzira bwo kuba umuterankunga mukuru w’iserukiramuco ryiswe ATHF Festival 2022 byitezwe ko rizaririmbwamo n’umuhandi Kizz Daniel.

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamenyekanye cyane ku izina rya Kizz Daniel ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria. Arandika akananarimba.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ebyiri ari zo “Woju” na “Yeba”.

MTN Rwanda iherutse gusinya amasezerano ayemerera kuba umuterankunga mukuru wa ririya serukiramuco rya muzika rizahuriramo abahanzi 20.Baryise ‘MTN/ATHF Festival.’

Rirabera ku i  Rebero mu Kibuga gikikije ahitwa  Canal Olympia.

Hafite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 3,000.

Bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari buryitabire ni King Kivumbi, Kenny k shot, Ariel Wayz n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version