Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yahuraga na mugenzi we wa Misiri Badr Abdelatty mu minsi ishize, baganiriye no k’ukubaka i Masaka muri Kicukiro ikigo kizajya kivura umutima bemeranya ko kizuzura mu mwaka 2026.
Nicyuzura, kizaba ari icy’ikitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kikazavura Abanyarwanda n’abanyamahanga bazaza kurwivurizamo.
Iki kigo bise Magdi Yacoub Heart Centre (MY Heart Centre) cyatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2021, ibuye fatizo ryo kucyubaka rikaba ryarashyizweho na Madamu Jeannette Kagame.
Kiri kubakwa kuri hegitari 4.40, Minisitiri Abdelatty akemeza ko mu cyubaka hagenderwa k’umurongo washyizweho na Perezida wa Misiri Abdel-Fattah El-Sisi kandi ko kigomba kuzura hagendewe ku ngengabihe yagenwe.
Kizaba ari ikigo cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi kigizwe n’ibitaro bifite ibitanda 30, laboratwari n’ibindi bikorwa remezo byifashishwa mu bushakashatsi ku ndwara z’imitsi n’umutima.
Prof. Sir Magdi Yacoubi washinze umuryango uri kubaka ibyo bitaro mu Rwanda yemeza ko ishami ryabo mu Rwanda rizatanga ubuvuzi bunoze kandi bugezweho, abaturage batishoboye bakazabuhabwa ku buntu.
Ati : “Rwanda Heart Care & Research Foundation ni ikigo kizatanga ubuvuzi bugezweho kandi k’ubuntu by’umwihariko ku baturage batishoboye, ari na ko ifasha kongerera ubumenyi abaganga bakiri bato, abaforomo n’abahanga mu bya siyansi… bose bakabona ubumenyi bwizewe ku rwego mpuzamahanga.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri yatangaje ko icyo gihugu cyiyemeje gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 mu iterambere.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri ryanagarutse no k’ukurushaho kubaka amahoro by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mishinga igamije kwigira kw’Afurika.
Iyo Minisiteri yashimye aho umubano hagati ya Kigali na Cairo ugeze, ukaba uheruka gushimangirwa n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye i Cairo muri Nzeri, 2025.
Hari n’umubano ushingiye k’ubucuruzi n’ishoramari ibihugu byombi bikorana, ukaba waragarutsweho kandi kiriya gihe ubwo Kagame yari mu Misiri.
U Rwanda narwo rushimira abikorera bo mu Misiri k’umusanzu wabo mu kubaka ibikorwa remezo biramba mu Rwanda birimo kubaka ibyuzi no gufasha mu iterambere bashingiye k’ubunararibonye bw’ibigo by’Abanyamisiri k’umugabane wa Afurika.
Ibihugu byombi birateganya kwagurira ubufatanye mu gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ubukerarugendo bushingiye k’ubuvuzi, gukora imyenda, inganda z’ibiribwa n’ubukerarugendo.
Uretse kuvura indwara z’umutima n’imitsi, iki kigo kizahugura abaganga, abaforomo n’abandi batekenisiye mu gusuzuma no kuvura indwara zifata ibyo bice by’umubiri.
Akarusho kacyo ni uko kiri kubakwa hafi y’ahabakwa Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali bishya bikazorohereza abimenyereza ubuvuzi kubona aho babikorera.
Kizaba gituranye kandi n’ikigo -IRCAD (Institute for Research into Cancer of the Digestive System) gitoza abaganga kuvura indwara zifata inyama z’urwungano.
U Rwanda, nk’igihugu gikennye, rufite abaganga bake b’inzobere muri byinshi birimo no kubaga umutima n’imitsi.
Ikigo kivugwa muri iyi nkuru kikazaba uburyo bumwe bwo gukemura iki kibazo.
Indwara z’umutima zikunze kuboneka mu Rwanda ni izo kuziba kw’imitsi yawo guterwa n’ibinure, kuba hari abana bavukana umutima ufite imijyana cyangwa imigarura idafungiye neza, igakunda kwibasira abana bo mu bihugu bikennye bafite hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15.
Kunywa itabi n’inzoga nyinshi no kurya ibiribwa bikize ku binure biri mu bikururira abantu ibyago byo kurwara umutima n’imitsi.