Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi B’u Rwanda N’Aba Centrafrique Baherewe Hamwe Imyitozo Ya Gikomando
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abapolisi B’u Rwanda N’Aba Centrafrique Baherewe Hamwe Imyitozo Ya Gikomando

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2024 4:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye wari kumwe n’umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique, Controller-General Bienvenu Zokoue barangije amahugurwa yahawe abapolisi b’u Rwanda n’aba Centrafrique yabateguriraga kuba abakomando.

Ni amahugurwa y’ikiciro cya 12.

Akubiyemo guhangana n’ibibazo by’umutekano, kurwanya iterabwoba, kurinda abayobozi bakuru, gutabara aho rukomeye kandi byihuse n’andi.

Bari bamaze amezi atandatu batozwa kuzavamo abapolisi ‘badasanzwe’.

IGP Namuhoranye Felix yashimiye abapolisi bo mu bihugu byombi uko bitwaye muri aya mahuguruwa abasaba kuzakomeza kuzirikana ibyo bayigishirijwemo.

IGP Namuhoranye

Abo muri Centrafrique yabashimiye ubutwari n’imyitwarire myiza byabaranze ndetse  n’imibanire myiza bagiranye na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Yagize ati: “ Aya mahugurwa duhuriyeho ni ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye, no kubaka umubano wa kivandimwe hagati ya Repubulika ya Centrafrique n’u Rwanda. Ibi kugira ngo bigerweho tubikesha imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byacu byombi.”

Yashimangiye ko hazakomeza kubakwa ubufatanye burambye, kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.

Zokoue, yashimiye umubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, by’umwihariko imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Gen Zokoue wo muri Repubulika ya Centrafrique yasabye by’umwihariko abasoje amahugurwa bo mu gihugu cye, kuzasangiza bagenzi babo bakorana ubumenyi bayungukiyemo no kuzajya barushaho gukomeza kwihugura kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo zo kurinda abaturage.

Imikaya iba yaratojwe bihagije
Bigishwa gutabara hakoreshejwe imbunda nto
Kwambukira ku mugozi ni kimwe mu byo batojwe
Umuyobozi wa Polisi ya Centrafrique ashima ubufatanye n’u Rwanda
Bacinye akadiho
TAGGED:AbapolisiCentrafriquefeaturedNamuhoranyePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sosiyete Sivile Ishaka Ko Umushinga W’Itegeko Riyigenga Uganirwaho Byimbitse
Next Article Kagame Ari Muri Arabie Saoudite Mu Nama Ku Bukungu Bw’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?