Abaregwa Kwiba SACCO Y’i Rusizi Basabye Urukiko Kuzabarenganura

Taliki 24, Gashyantare, 2022, mu Iburanishwa ry’ikirego gishya  umugore witwa Jolie Dusabe aherutse kuregwamo na Uruyange SACCO cy’indishyi z’abakiliya biriya SACCO bivugwa ko yayanyereje, impande zombi zarireguye, inteko iburanisha igira icyo ibyanzura ho.

Uruyange ivuga ko yaregeye indishyi ishingiye ku kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha cy’uko  Dusabe Jolie yanyereje umutungo wizigamiwe n’abanyamuryango biriya SACCO.

Abaregwa ngo baranzwe n’imikorere idahwitse bituma hanyerezwa umutungo w’abanyamuryango.

Ngo batanze raporo z’ibinyoma kandi ari bo bari bashinzwe kugenzura abakozi.

- Advertisement -

Abo muri Uruyange SACCO kandi mu kirego cyabo bavuga ko hari raporo yatanzwe n’ubushinjacyaha yerekana ko Dusabe hari Frw 5.000.000 yavanye kuri compte y’umukiliya wayo bityo ko agomba kugira indishyi aha iriya SACCO.

Ikindi kiri mu kirego cy’indishyi cyatanzwe na Uruyange SACCO ni uko ngo buri wese ni ukuvuga Jolie Dusaba na Samuel Bimenyimana wari umubitsi wa SACCO yashyize mu mufuka we Frw 2.500.000 bityo ko bagomba kubiryozwa.

Dusabe ngo hari andi mafaranga yanyereje akayakura kuri Mobicash z’abakiliya akayishyira kuri compte ye.

Uwo bareganwa witwa Bimenyimana Samuel we ngo hari amafaranga atandikaga mu gitabo kigenewe ibarura rya buri munsi ry’umutungo wasohotse cyangwa winjiye, igitabo bita ‘grand livre journalier.’

Nyuma yo gusobanura ibikubiye mu kirego kirekire Uruyange SACCO yaregeye urukiko, abayiburanire bayibajije niba hari ikintu yongeraho, ivuga ko kuba abaregwa baritanye bamwana mu kwiregura bivuze ko hari aho bahuriye n’ibyo baregwa.

Bimenyimana abajijwe icyo avuga ku byo yaregwaga kuri iriya nshuro, yavuze ko raporo yayikoraga kandi akayitanga nk’uko n’abamubanjirije babikoraga.

Avuga ko abaye yarakoraga raporo zirimo ubujura, Dusabe Jolie wari umuyobozi we aba yaramutangiye raporo.

Yongeraho ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ari ibirego by’amagambo gusa, ariko nta bimenyetso bibishyigikira butanga.

Samuel Bimenyimana yasabye urukiko gutesha agaciro ibyo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, kuko ngo aregwa ibyaha atakoze.

Mu nyandiko mvugo y’urubanza Taarifa ifitiye kopi hari aho Bimenyimana yagize ati: “ Ngewe numva narakurikiranywe ku byaha bitaraba. Ikindi ku bijyanye na raporo ishingirwaho ku mabaruwa natanze, amafaranga agaragara ko nanyereje n’ayagaragajwe nyuma birahabanye cyane kuko harimo kwivuguruza mu mibare na raporo zikaba zivuguruzanya. Nkumva nta cyaha rero nakoze.”

Jolie Dusabe nawe yabajijwe uko yakiriye ibikubiye mu kirego cy’indishyi cya Uruyange SACCO avuga ko kuba umuhagarariye SACCO amurega ko yaranzwe n’imikorere idahwitse atari byo kuko n’uwo yasimbuye, yasanze hari umutungo atacunze neza.

Ngo yasanze hari ikibazo cy’amafaranga atari afitiwe ubusobanuro.

Yunzemo ko kuba yarahasanze kiriya kibazo cyarazinzitswe ntigikuriranwe kare byatumye imibare y’amafaranga yabize ikomeza kwiyongera.

Ni ibyo yise ‘ibintu biri cumilatif’.

Avuga ko iby’uko muri iriya SACCO hahozemo ibibazo byanagaragajwe na raporo zakozwe na Banki nkuru y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative, RCA.

Dusabe avuga ko kuba abazwa iby’amafaranga yabuze atarajya  mu kazi ndetse muri iki gihe akaba afunzwe, bitatuma abona ibimenyetso by’ibintu byakozwe adahari  kandi muri iki gihe akaba afunzwe.

Uwunganira Jolie Dusabe witwa Me Benjamin Karema avuga ko kuba umukiliya we aregwa ibintu byabaye adahari bidahuje n’ubutabera.

Iby’uko Dusabe yakuraga amafaranga kuri za compte z’abakiliya mu buryo batazi, Me Karema avuga ko ibyo bitari bushoboke kuko hakurikijwe uko ibintu bigenda, inyandiko zigena uko amafaranga akurwa hamwe akajya ahandi ziba zigomba gusinywa n’abantu benshi.

Ikindi ngo umubaruramari ntiyari kwemera gusinya ku mafaranga bigaragara ko atamugezeho biciye mu mucyo.

Ku byerekeye amafaranga ya mutuelle de santé, abaregwa kuyanyereza bavuga ko iyo aba yaranyerejwe, abaturage batari buvurwe kandi ngo nta muturage wigeze ajya ku muganga ngo bange kumwakira kuko atishinganye.

Kubera ko ubushinjacyaha( ku ruhande rwa Uruyange SACCO) ari bwo buba buburana mu nyungu za rubanda, bwahawe umwanya ngo bugire icya nyuma buvuga ku iburanisha ry’uwo munsi buvuga ko mu bushishozi bw’Urukiko hazarebwa ibyakozwe byse bigasuzumwa ubwitonzi kugira ngo abaregera indishyi bazazihabwe.

Nyuma yo kumva impande zose zirebwa n’iki kirego, inteko iburanisha yanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki 05, Mata, 2022.

Abo mu muryango wa Jolie Dusabe babwiye Taarifa ko aho ibintu bigeze ibyiza ari uko bategereza ibizava mu mwanzuro w’Urukiko.

Mu iburanisha ryo kuwa Kabiri taliki 09, Gashyantare, 2022 mu mizi y’urubanza Madamu Jolie Dusabe aregwamo kurigisa umutungo wa SACCO Uruyange, nibwo ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uyu mugore icyaha nikimuhama azafungwa imyaka 10 akishyura bwikube gatanu amafaranga aregwa.

Mu nkuru twasohoye bwa mbere kuri iki kibazo abo mu muryango wa Jolie Dusabe bavuga ko yafunzwe ku kagambane kubera ko yashyize hanze iby’inyerezwa ry’umutungo wa SACCO, abo muri uyu muryango batweretse inyandiko zerekana ko  arengana.

Ngo yakorewe akagambane nyuma yo kwereka inzego ubujura bwakorerwaga muri iriya SACCO iri mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Umwunganizi we icyo gihe yabwiye Taarifa ko ubushinjacyaha bwasobanuye icyo burega uriya mugore burangije busaba urukiko ko nibimuhama azahanishwa igihano twavuze haruguru.

Nyuma yo gutanga icyifuzo cy’ubushinjacyaha, bwahise buvuga  ko bufite n’ikindi kirego gishya cy’indishyi cyatanzwe na Uruyange SACCO,  izi ndishyi zikaba zingana na Frw 21.900.984.

Bwavuze ko agomba gufatanya n’undi mugabo witwa Samuel  Bimenyimana wari umucungamari( comptable) nawe ufite andi amafaranga agomba kwishyura.

Ku byerekeye iki kirego cya kabiri, umwunganizi wa Dusabe yagize ati: ” Ntacyo twagitangazaho kuko tutaragisoma neza, nitugisoma tuzababwira uko bimeze.”

Icyo gihe ubwo twabazaga uruhande rw’abagenzacyaha icyatumye bazana ikindi kirego gishya mu gihe n’icyambere kitaratangirwa imikirize y’urubanza, uru ruhande rwirinze kugira icyo rudutangariza ruvuga ko amategeko atabibemerera.

Abo mu muryango w’uregwa ni ukuvuga Dusabe Jolie bo batubwiye ko ibyakozwe na Uruyange SACCO byari ‘amayeri yo kumugumishamo’

Umuvandimwe yaratubwiye ati: “ Rwose kuba bazanye ikindi kirego kandi icya mbere kitaratangirwa imikirize yacyo dusanga ari uburyo bwo kumugumisha muri gereza kuko ntawagombye kuregera indishyi kandi  bikiri mu iburanisha ryo ku ikubitiro urubanza rugitangira mu mizi. Dusanga ari uburyo bwo kumugumishamo kugira ngo bakomeze babone uko bahisha ibyo bahisha n’ibyo bakoze bakomeze babikore…”

Jolie Dusabe avuga ko yafunzwe arenganywa kubera ko yashyize ahagaragara ibibazo byari muri SACCO Uruyange y’i Bugarama.

Ku ikubitiro ni ukuvuga mu nkuru ya mbere, abavandimwe ba Jolie Dusabe batubwiye ko mushiki wabo yazize akagambane ubuyobozi bwa SACCO n’ubundi buyobozi muri Bugarama bwamugiriye nyuma y’uko ashyize ku mugaragaro ubujura bw’amafaranga bwakorwaga n’uwitwa Chantal Nyinawumuntu.

Uyu yaje guhamwa n’iki cyaha arafungwa kandi aho afungiye ni n’aho Dusabe nawe afungiye ni ukuvuga mu Karere ka Nyamagabe muri gereza y’abagore.

Uko ikibazo cyatangiye…

Iby’iki kibazo abo mu muryango wa Dusabe batubwiye ko cyatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo Jolie Dusabe yageraga muri SACCO Uruyange y’i Bugarama agasanga hari amafaranga abakiliya batakaga ko basanze yaravanywe kuyo babikije kandi mu buryo batamenye.

Nyuma yo kubibona, ngo  yabimenyesheje Inama y’ubutegetsi y’iriya SACCO avuga ko bigaragara ko hari umwe mu bashinzwe guha abakiliya amafaranga wagiraga ayo abatwara.

Dusabe yakoze raporo imenyesha uko ibintu bimeze, nyuma inzego ziza kubyinjiramo zifata umugore wakekwagaho ubwo buriganya ndetse aza kuburanishwa, icyaha kiramuhama arafungwa.

Ubu afungiye muri gereza y’abagore iba muri Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka.

Nyuma y’uko Dusabe Jolie agaragaje uko ikibazo kimeze ndetse uwabikekwagaho bikamuhama agafungwa, bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Bugarama kimwe nabo muri SACCO Uruyange, ngo bamwitwayeho umwikomo.

Rumwe mu nzego Dusabe avuga ko yamenyesheje iby’ubwo bujura harimo n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ariko Guverineri wayo Bwana François Habitegeko yatubwiye ko ibaruwa ibimumenyesha ntayo yabonye.

Baje kumurega ko hari amafaranga adasobanura irengero, bihutira kumuhagarika mu kazi kugira ngo adakomeza gukora ubucukumbuzi ku kinyuranyo cy’amafaranga iyi SACCO yahombye.

N’ubwo ari iki bamurega ndetse cyatumye yirukanwa mu kazi akaba ari no muri gereza, inyandiko Taarifa ifite yerekana ko hari igenzura ryakozwe n’abakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda ibitangaho raporo kandi icyo gihe nta ruhare ryagaragaje ko yari abifitemo.

Urukiko rwavuze ko iburanisha ku kirego gishya cyatanzwe na SACCO Uruyange cy’indishyi kizaburanishwa taliki 24, Gashyantare, 2022.

Inkuru ya mbere ivuga ku karengane Dusabe avuga ko yakorewe

AKUMIRO: Yeretse Inzego Ubujura Bwakorwaga Muri SACCO, Arabizira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version