CANAL+ RWANDA Yashyikirije Ibihembo Abanyarwanda Bitwaye Neza Muri Tour du Rwanda

Abanyarwanda babiri barimo Uhiriwe Byiza Renus na Muhoza Eric bashyikirijwe ibihembo na CANAL+ biherekejwe n’ifatabuguzi ry’umwaka wose nyuma yo kwitwara neza mu isiganwa ku magare ryiswe Tour du Rwanda riheruka.

Uyu ni  umwaka wa 11 CANAL+ Rwanda itera iri rushanwa, by’umwihariko muri uyu wa 2022,  ikaba yarahembye  Abanyarwanda bitwaye neza mu gace ka mbere ndetse n’aka nyuma k’iri rushanwa.

Uhiriwe Byiza Renus niwe Munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k’iri rushanwa kazengurukaga kuri Kigali Arena n’aho Muhoza Eric wa Team Rwanda yahembwe nk’Umunyarwanda utanga icyizere mu gace ka munani ka Tour du Rwanda karangiriye  kuri Canal Olympia.

CANAL+  Rwanda yahembye aba bakinnyi bombi ibihembo birimo umwambaro w’icyubahiro, ndetse na dekoderi ya HD irimo ifatabuguzi rizabafasha kureba amashene yose mu gihe cy’umwaka.

- Kwmamaza -

Umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yagaragaje ko gukomeza gushyigikira siporo mu Rwanda biri mu ntego za CANAL+ Rwanda.

Ngo bazakomeza no gushyigikira ibindi bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, anabonereho gushimira aba bakinnyi uburyo bitwaye neza.

Uhiriwe Byiza Renus na Muhoza Eric

Kuri uyu wa gatanu taliki 4 Werurwe 2022, CANAL+ Rwanda izerekana incamake z’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 mu cyegeranyo kigaragaza uko uduce twose twari tugize iri rushanwa twagenze.

Iki cyegeranyo  kiratambuka kuri CANAL+ SPORT 1 saa 22h30 z’ijoro.

CANAL+ Rwanda kandi ishishikariza abakiliya bayo kugura ifatabuguzi hakiri kare kugira ngo babashe guhabwa poromosiyo y’Icyumweru cy’inyongera bareba amashene yisumbuyeho ariho ibiganiro, za filime, imikino ndetse n’ibindi byinshi bifuza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version