Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarimu 1500 Bagiye Guhabwa Ibikoresho Bibafasha Kwigisha Incuke
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abarimu 1500 Bagiye Guhabwa Ibikoresho Bibafasha Kwigisha Incuke

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2024 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abana bagira mu mikino
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rirashaka gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi buhabwa incuke, rikabikora binyuze ‘no’ mu guha abarimu imfashanyigisho zo kubutanga.

Muri ubu bufatanye, abarimu 1,500 bazahabwa imfashanyigisho zo kubafasha kwigisha abana b’ibyiciro bitandukanye, by’umwihariko abana batagendana n’abandi mu myigire.

Bizatangirira muri Gakenke, Ngororero, Rusizi, Karongi na Gisagara.

Kwigisha abana bitandukanye no kwigisha abantu bakuru kuko bisaba kubereka ibintu runaka bifite aho bihuriye n’ibyo bari kwiga.

Biterwa ni uko ubwonko bwabo buba butaramenya byinshi haba mu bidukikije no mu mibanire rusange ya muntu.

Umusuwisi Jean Piaget wahoze ari umuhanga ukomeye mu mitekerereze n’imikurire ya muntu yavuze ko ahanini abana biga binyuze mu mikino.

Ubumenyi bw’abana akenshi buva ku byo bumvana abantu bakuru, ibyo bakoraho, ibyo barya n’ibindi.

Kugira ngo uburezi bw’abo buzagerweho, UNICEF yasinyanye amasezerano n’ikigo Hempel Foundation hagamijwe ko abarimu bateguriwe iriya gahunda, bazabona ibikenewe byose ngo buzuze inshingano.

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko uburezi bw’ibanze ari intangiriro ikomeye y’uburezi bwose buzaranga umuntu mu myigire ye.

Yavuze ati: “Uburezi bw’ibanze ni ingenzi ku burezi buri imbere. Abana batabuhawe bagira ibyago byo gusibira no kuva mu ishuri burundu”.

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey

Avuga u Rwanda rukora ibyo rugomba gukora kugira ngo ruhe abana barwo uburezi buzabagirira akamaro mu gihe kiri imbere [n’ubwo inzira ikiri ndende].

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm, avuga ko imikoranire na UNICEF yerekana ko ikigo akorera gishaka iterambere ry’imyigire y’abana.

Holm ati: “Uyu mushinga w’ingenzi ugamije gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu ntego zayo zo gufasha abanyeshuri bafite ubushobozi buke mu myigire y’uburezi bw’ibanze, hakoreshejwe amasaha atatu yashyizweho buri cyumweru, yahariwe gufasha abana bafite ubushobozi buke mu myigire”.

Uzamara imyaka itatu ukorerwa mu bigo 150 byo mu Turere dutanu twavuzwe haruguru.

Ni uturere dufite abana benshi basibira n’abandi bata ishuri.

Hagati aho mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga ku myigire y’incuke no kureba uko yatezwa imbere,  iyo nama yiswe Africa Foundational Learning Exchange 2024.

Abayitabiriye bazungurana  ibitekerezo  by’uburyo abana bo mu bihugu bigize Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafashwa kuyoboka ishuri bakiri bato.

Uburezi bw’ibanze butangirwa mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza, nayo agakurikira ikiciro cy’incuke.

TAGGED:PolitilkiRwandaUbureziUNECEF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Ibyo u Rwanda Rwajyanye Mu Nama Ya COP 29
Next Article Kagame Ari Muri Azerbaijan Mu Nama Yiga Ku Bidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?