Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rirashaka gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi buhabwa incuke, rikabikora binyuze ‘no’ mu guha abarimu imfashanyigisho zo kubutanga.
Muri ubu bufatanye, abarimu 1,500 bazahabwa imfashanyigisho zo kubafasha kwigisha abana b’ibyiciro bitandukanye, by’umwihariko abana batagendana n’abandi mu myigire.
Bizatangirira muri Gakenke, Ngororero, Rusizi, Karongi na Gisagara.
Kwigisha abana bitandukanye no kwigisha abantu bakuru kuko bisaba kubereka ibintu runaka bifite aho bihuriye n’ibyo bari kwiga.
Biterwa ni uko ubwonko bwabo buba butaramenya byinshi haba mu bidukikije no mu mibanire rusange ya muntu.
Umusuwisi Jean Piaget wahoze ari umuhanga ukomeye mu mitekerereze n’imikurire ya muntu yavuze ko ahanini abana biga binyuze mu mikino.
Ubumenyi bw’abana akenshi buva ku byo bumvana abantu bakuru, ibyo bakoraho, ibyo barya n’ibindi.
Kugira ngo uburezi bw’abo buzagerweho, UNICEF yasinyanye amasezerano n’ikigo Hempel Foundation hagamijwe ko abarimu bateguriwe iriya gahunda, bazabona ibikenewe byose ngo buzuze inshingano.
Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko uburezi bw’ibanze ari intangiriro ikomeye y’uburezi bwose buzaranga umuntu mu myigire ye.
Yavuze ati: “Uburezi bw’ibanze ni ingenzi ku burezi buri imbere. Abana batabuhawe bagira ibyago byo gusibira no kuva mu ishuri burundu”.
Avuga u Rwanda rukora ibyo rugomba gukora kugira ngo ruhe abana barwo uburezi buzabagirira akamaro mu gihe kiri imbere [n’ubwo inzira ikiri ndende].
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm, avuga ko imikoranire na UNICEF yerekana ko ikigo akorera gishaka iterambere ry’imyigire y’abana.
Holm ati: “Uyu mushinga w’ingenzi ugamije gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu ntego zayo zo gufasha abanyeshuri bafite ubushobozi buke mu myigire y’uburezi bw’ibanze, hakoreshejwe amasaha atatu yashyizweho buri cyumweru, yahariwe gufasha abana bafite ubushobozi buke mu myigire”.
Uzamara imyaka itatu ukorerwa mu bigo 150 byo mu Turere dutanu twavuzwe haruguru.
Ni uturere dufite abana benshi basibira n’abandi bata ishuri.
Hagati aho mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga ku myigire y’incuke no kureba uko yatezwa imbere, iyo nama yiswe Africa Foundational Learning Exchange 2024.
Abayitabiriye bazungurana ibitekerezo by’uburyo abana bo mu bihugu bigize Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafashwa kuyoboka ishuri bakiri bato.
Uburezi bw’ibanze butangirwa mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza, nayo agakurikira ikiciro cy’incuke.