Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarimu 500 Bo Muri Zimbabwe Bagiye Kuza Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abarimu 500 Bo Muri Zimbabwe Bagiye Kuza Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2022 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’uburezi hagati ya Minisiteri z’uburezi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ubuyobozi bwa Zimbabwe bugiye kohereza mu Rwanda abarimu 500 bo kwigisha bagenzi babo Icyongereza cya nyacyo.

Ni abarimu 500 bazaba bagize icyiciro cya mbere cy’abandi bashobora kuzoherezwa nyuma yabo.

Ikigo cy’u Rwanda kita ku burezi, Rwanda Education Board (REB), nicyo cyabitangarije The New Times ducyesha iyi nkuru.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Nelson Mbarushimana avuga ko umubare bwa bariya barimu wemerejwe mu Nama nyunguranabitekerezo hagati y’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere n’urwa Zimbabwe rufite izo nshingano.

Iyi nama iri kubera i Harare muri Zimbabwe.

Ni inama ya kabiri ihuje impande zombi kuko iya mbere yabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abashoramari bo muri Zimbabwe ko u Rwanda rucyeneye abarimu b’Icyongereza ba nyabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rucyeneye abarimu b’Icyongereza cya nyacyo

Mu Cyongereza babita ‘Quality Teachers’.

Bidateye kabiri ni ukuvuga nyuma y’amezi abiri, hahise hasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego z’uburezi mu bihugu byombi akaba yari agamije gushyiraho uburyo bunoze byazakorwa.

REB ivuga ko bitarenze muri Nzeri, 2022 abarimu 477 bazaba bamaze kugera mu Rwanda batangiye kwigisha Icyongereza nyuma hakazaza n’abandi.

Abarimu bazava muri Zimbabwe bazigisha muri mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro n’andi mashuri makuru na za Kaminuza.

Ku wa Mbere taliki 28, Werurwe, 2022 Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa yitabiriye itangizwa ry’iriya Nama.

TAGGED:AbarimufeaturedMnangagwaRwandaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dubai: U Rwanda Rwahawe Igihembo Cya Zahabu
Next Article Mu Rwanda Hafunguwe Ikigo Cya Mbere Muri Afurika Mu Ikoranabuhanga Ry’Ikiragano Cya Kane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?