Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarimu Bakubise Umunyeshuri Bamumena Ubugabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarimu Bakubise Umunyeshuri Bamumena Ubugabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2023 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyeshuri w’imyaka 19 y’amavuko yabwiye abagenzacyaha ibyago yaboneye ku barimu batanu bafatanyije n’umurinzi w’ikigo bakamukubita bakamumena ubugabo. Byabereye  mu kigo cy’amashuri kitwa Nyabisia Secondary School cy’ahitwa Nyamache muri Bobasi aha ni muri Kenya.

Kuwa Mbere taliki 10, Mata, 2023 nibwo byabareye muri kiriya kigo ubwo uriya munyeshuri yakubitwaga agaterwa imigeri n’abarimu batanu n’umusekirite umwe bigatuma ameneka ubugabo.

Igice kimwe cy’ubwo bugabo abaganga barakibaze bagikuramo, ubu asigaranye ikindi gice.

Abaganga bo mu bitaro bya Hema nibo bamubaze.

The Nation yanditse ko intandaro yo gukubitwa k’uwo munyeshuri ari uko bamusanze akopera.

Si we wa mbere kandi wari ukubiswe bene ako kageni kubera ko mu Cyumweru kimwe cyabanjirije icyo yakubitiwemo, hari undi munyeshuri nawe wakubiswe iz’akabwana.

Ababyeyi b’abo bana ndetse n’abandi babyeyi muri rusange bamaganye abarimu bakomeje kubamugariza abana.

Basabye Minisiteri y’uburezi guhagurukira iki kibazo kugira ngo gihagarare kandi abarimu bavugwaho urwo rugomo bakurikiranwe mu nkiko.

Polisi yo mu gace byabereyemo ivuga ko ababikoze bazashakishwa bagafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa Charles Kases yavuze ko yasuye bariya bana asanga barahababariye cyane.

Ati: “Uretse kwangirika ubugabo, bafite n’ibindi bikomere”.

Kases yasabye abantu bose baba barabonye uko byagenze ko bazaza kuri Polisi bakayiha amakuru izaheraho mu gukora amadosiye y’abavugwaho gukubita no gukomeretsa abo bashinzwe kurera.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko mwarimu asanze uriya munyeshuri ari gukopera, yamusohoye mu kizami, amujyana mu cyumba kihariye hanyuma abandi barimu hamwe n’umusekirite bamukubitiramo.

Bamusize ari intere, bamujyanye kwa muganga basanga ubugabo bwe bwarangiritse bityo abaganga bakuramo bumwe basigamo ubundi.

Mu mashuri yo muri Kenya hari ubwoba bw’uko abarimu  nibakomeza kwitwara gutyo, bizatuma abana bamwe bata ishuri, abandi bakiga umutima utari mu gitereko.

TAGGED:AbanyeshuriAbarimuGukubitaKenyaUbugaboUmusekirite
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nushora Mu Rwanda Ntuzabyicuza- Perezida Kagame
Next Article Rusizi: Baranduye Ikawa Z’Umuturage Zari Zitangiye Kuraba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?