Abarundi Basabwe Kutazabeshya Ku Makuru Areba Ibarura Rusange

Muri Kanama, 2024 Guverinoma y’Uburundi izakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire. Irasaba abaturage kuzabwiza ukuri abakozi bazaza kubabarura kugira ngo igenamigambi rizaze rishingiye ku makuru nyayo.

Uburundi burateganya gukora ririya barura rusange mu rwego rwo kuzashyira mu bikorwa icyerekezo 2040-2060.

Biteganyijwe ko ijoro ryo kuwa 15 na 16, Kanama, ari ryo rizaba icyitegererezo cy’uko ibintu byifashe, abaturage bagasabwa kuzarara mu ngo zabo kugira ngo abakora ibarura bazarare bababonye kandi bahawe amakuru nyayo y’ibanze areba imibereho y’abagize umuryango.

Ibarura rusange ry’Abarundi rizakorerwa ku buso bwose bw’igihugu cyabo hagamijwe kumenya uko bangana, uko batuye, uko babayeho ndetse n’amashuri bize.

Abantu batazabarurwa ni abanyamahanga bahaba mu rwego rw’ubutumwa bwa dipolomasi.

Uburundi buvuga ko bwamaze guhuriza hamwe imbaraga zose ngo amakuru azakusanywe uko yakabaye, izo mbaraga zikaba zirimo n’ikoranabuhanga rigezweho.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Komite izakora iryo barura witwa Nicolas Ndayishimiye avuga ko bizeye ko ibikoresho bashatse ari ibikoresho bizima, bizabaha umusaruro biteze.

Ibi yabibwiye Burundi Iwacu.

Ubuyobozi bw’Uburundi kandi bwishimira ko iki gihugu cyatanze agera kuri 70% by’amafaranga yose azakenerwa muri iryo barura.

Hateguwe miliyari FBu 97 ariko kugeza ubu hamaze kuboneka miliyari FBu 66.

Minisitiri w’Intebe w’ Uburundi Gervais Ndirakobuca yasabye abaturage kuzavugisha ukuri, bakirinda gutanga amakuru atari yo.

Gervais Ndirakobuca

Mu nama iherutse kumuhuza n’abahagarariye amashyaka n’amadini yemewe mu Burundi, Ndirakobuca yagize ati: “ Abarundi ndabazi bakunda guhisha uko babayeho. Ndabasaba kuzavugisha ukuri, bakavuga uko babayeho badaca ku ruhande cyangwa ngo bagirire urwikekwe abaje kubabaza. Ndabizeza ko ntawe azababaza amafaranga mufite kuri konti bityo mube mwatinya ko mwazayabazwa”.

Yasabye abaturage kwirinda kuzahisha umubare w’amatungo yabo ngo usange umuntu aravuga ko afite ihene imwe kandi ari esheshatu, inka ebyiri kandi ari icumi…

Mu gihe ari uko bimeze, itangazamakuru ry’Uburundi rinenga Leta ko itariha uburyo bukwiriye bwo kubwira abaturage ibijyanye n’iryo barura, rikavuga ko ibyo ari imbogamizi ku migendekere myiza yaryo mu gihe gito kiri imbere.

Imibare y’ubu yerekana ko Uburundi butuwe n’abaturage 13,162,952.

Uburundi bugiye gukora ibarura rusange ry’abaturage

Ifoto ibanza:Philippe Collette

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version