Abarundikazi Bahoze Ari Intwari- Perezida W’u Burundi Ndayishimiye

Umukuru w’u Burundi Evariste Ndayishimiye avuga ko Abarundikazi bahoze ari intwari, agatanga urugero rw’Umwamikazi Inamujandi wahangaye n’Abakoloni b’Ababiligi mu mwaka wa 1934 atashakaga ko bagira u Burundi ingaruzwamuheto.

Perezida Ndayishimiye yashimye ubutwari bw’Abarundikazi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no kuzirikana akamaro k’umugore mu buzima bwa muntu.

Ni umunsi uba buri Taliki 08, Werurwe, buri mwaka.

Mu Burundi umuhango wo kwizihiza uriya munsi wabereye ku musozi wa Rumonge, aho abatumirwa barimo abayobozi bakuru mu Burundi n’inshuti zabwo bari bateranye ngo bafatanye kwizihiza umunsi wahariwe abagore.

- Advertisement -

Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye kigomba kizakora uko gishoboye kose kigakomeza guteza imbere imibereho myiza y’umugore haba mu burezi no mu zindi nzego, bigakorwa hirindwa ko yakwimwa amahirwe ayo ari yo yose mu iterambere ry’igihugu cye.

Ndayishimiye yagize ati: “ Tuzaharanira ko Umurundikazi atera imbere kandi ntagire ikimubuza gukorera igihugu cye. Tuzarwanya ruswa, dushyireho amahirwe kuri bose batuye u Burundi kandi ntituzirengagiza gukurikirana abapfusha ubusa umutungo w’igihugu.”

Umuhango wo kuzirikana akamaro k’umugore mu iterambere ry’u Burundi, wazihijwe kandi n’imbyino zerekana umuco w’Abarundi zabyinwe n’abagore barimo n’abasirikare mu ngabo z’u Burundi.

Hanerekanywe abagize Komite nshya y’Inama y’Abagore b’Abarundikazi.

Abarundikazi bashimiwe uruhare bagira mu guteza imbere igihugu cyabo binyuze mu buhinzi bukoresha imbuto y’indobanure.

Nta terambere iryo ari ryo ryose ku isi ryagezweho hatabanje kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Umwamikazi Inamujandi yari muntu ki?

Umunyabugeni washushanyije Inamujandi

Inyandiko nke Taarifa yashoboye gusoma zivuga ku mwamikazi w’Abarundi witwaga Inamujandi, zivuga ko uriya mugore yavutse rwagati mu Kinyejana cya 19 Nyuma ya Yezu Kristu.

Yavukiye ku musozi wa Ndora, aho ni mu Majyaruguru y’u Burundi mu Ntara ya Cibitoke.

Nta mateka y’ubuto bwe menshi azwi gusa ikizwi ni uko akomoka mu bwoko bw’Abarundi bari bafite inshingano ibwami, izo nshingano zikaba ari izo gukora imihango yo gutabariza abami b’i Burundi.

Mu mwaka wa 1934 Inamujandi yahagurukije abaturage ababwira ko bagomba kurwanya umugabo witwa Pierre Baranyanka wari washyizweho n’Abakoloni b’Ababiligi.

Inamujandi yavugaga ko bidakwiye ko abaturage be bategekwa n’umuntu batihitiyemo.

Inamujandi yavukiye muri Cibitoke y’ubu

Hari inyandiko ivuga ko Inamujandi yari atinyitse no mu maso y’Abakoloni kubera ko bari baziko ari Umupfumukazi ukorana n’imbaraga zidasanzwe.

Ndetse ngo yakoranaga n’Imana y’Abarundi yitwa Kiranga.

Abakoloni bamwitaga Mujande.

Gusa ku rundi ruhande bivugwa ko yakerensheje imbaraga z’amasasu y’imbunda z’Abazungu, akavuga ko iyo ageze ku muntu wizeye ibyo yamubwiye ahinduka nk’amashaza cyangwa amazi.

Nyuma ariko abamuyobotse baje gucika intege bitewe n’uko barashwe n’ingabo noneho y’amasasu yitaga amashaza akabakura umutima bagacisha macye.

Yaje gufatwa taliki 06, Ugushyingo, 1934, acirirwa ahitwa Ruyigi ariko aza kuhagwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version