Umutoza W’Amavubi Mashami Vincent Ntiyongerewe Amasezerano

Ibaruwa yasohowe kuri uyu wa Kane taliki 10, Werurwe, 2022 ivuye mu Buyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, yavuga ko amasezerano Vincent Mashami yari afitanye nayo yo gutoza Ikipe y’igihugu y’abagabo atazongerwa, ko afite uburenganzira bwo gushaka ahandi atoza.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda witwa Muhire Henry Brulart.

Ivuga ko amasezerano Mashami yari yaragiranye na FERWAFA taliki 03, Werurwe, 2021 atazongerwa.

Itangazo rihagarika Mashami Vincent

Aya masezerano yarangiye taliki 02, Werurwe, 2022.

- Advertisement -

Ibaruwa imubwira iriya nkuru yarangiye imwifuriza kuzagira ishya n’ihirwe ahandi azatoza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version