Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cyatangaje ko hari imikoranire n’abikorera ku giti cyabo igamije ko abaka inyemezabwishyu ya EBM mu buryo buhoraho babona ikindi gihembo kiyongera ku 10% bari basanzwe.
Ronald Niwenshuti uyobora iki kigo avuga ko basanze, mu rwego rwo gushimira abaka iyo EBM no gutuma abandi babyitabira, ari ngombwa ko abantu bahabwa utundi duhimbazamusyi.
Avuga ko hari Miliyoni Frw 50 zateguwe zo gushimira abo bantu, bikazakorwa binyuze mu kwitabira gukina umukino w’amahirwe uwukinnye akazashobora gutombora hagati ya Frw 5,000 na Miliyoni Frw 1.
Uko umukilya yatse kenshi EBM niko azajya azamura amanota amwemerera kuzitabira gahunda ya Tenga Promo ishobora gutuma atsindira amafaranga yavuzwe haruguru.
Mu gusaba iyo fagitire niko amanota y’umuguzi aziyongera bitewe n’inshuro yatse EBM kugira ngo abone uko azemererwa gukina iyo ‘Promo’.
Rwanda Revenue Authority ishima muri rusange uko Abanyarwanda bitabira kwaka EBM.
Niwenshuti Ronald avuga ko imibare yo mu myaka ibiri ishize yerekana inyongera ifatika mu gutanga iyo nyemezabwishyu.

Avuga ko hari abacuruzi basanze kudatanga iyo nyemezabwishyu bibahombya kuko iyo bimenyekanye bacibwa 50% y’agaciro k’igicuruzwa batatangiye iyo nyemezabwishyu.
Ati: “ Ubu dutangiye gahunda ya Tengamara Promo izatuma umuco wo kwaka inyemezabuguzi uzamuka kandi kwaka inyemezabuguzi si ibya bamwe ahubwo ni ibya buri wese ushaka kwiyubakira igihugu”.
Icyakora bisa naho gutanga iyi nyemezabwishyu biri kumenyerwa.
N’ikimenyimenyi, Rwanda Revenue Authority ivuga ko kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu 120,000 bamaze kwiyandikisha ku mitangire yayo.
Gahunda ya Tengamara yatumye hasabwa fagitire Miliyoni 2,7 zifite agaciro ka Miliyari Frw 153.6 bigana na Miliyari Frw 23,5, zahawe abasabye iriya nyemezabwishyu.
Abacuruzi bamaze kwaka EBM nabo ni 147,700 mu gihe umwaka wa 2023/2024 bageraga ku 100,000.
Uwatse EBM agomba gutanga nomero ye ya telefoni, akayandika neza kandi akareba niba kuri yo handitseho amafaranga ahuye n’ibyo yahashye.
Patrick uyobora Ikigo AMBITech kizakorana na Rwanda Revenue muri gahunda ya Tengapromo avuga ko Leta ikwiye gushimirwa ko igeza ku baturage ibyo bakeneye kugira ngo babeho neza bityo babone ko amafaranga basora adapfa ubusa.

Avuga ko hari gahunda bazanye y’umukino w’amahirwe, ukinirwa ubuntu aho umukiliya akanda akanyenyeri, 562, urwego akiyandikisha kugira ngo azakine utsinze ahabwo ayo mahirwe.
Niwenshuti Ronald uyobora RRA avuga ko nubwo hari igihe murandasi igenda buke, ariko kidatinda gukemurwa kuko hari amatsinda ahita yitabira kubikemura.
Muri iyo gahunda hazakoreshwa kandi ibyamamare mu kumenyekanisha iyo gahunda ku bafana babyo.
