Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasaba EBM Bagiye Kongererwa Ibihembo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abasaba EBM Bagiye Kongererwa Ibihembo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2025 12:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Motari nawe asabwa kujya yaka EBM aho ari ho hose bamuhereye lisansi.
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cyatangaje ko hari imikoranire n’abikorera ku giti cyabo igamije ko abaka inyemezabwishyu ya EBM mu buryo buhoraho babona ikindi gihembo kiyongera ku 10% bari basanzwe.

Ronald Niwenshuti uyobora iki kigo avuga ko basanze, mu rwego rwo gushimira abaka iyo EBM no gutuma abandi babyitabira, ari ngombwa ko abantu bahabwa utundi duhimbazamusyi.

Avuga ko hari Miliyoni Frw 50 zateguwe zo gushimira abo bantu, bikazakorwa binyuze mu kwitabira gukina umukino w’amahirwe uwukinnye akazashobora gutombora hagati ya Frw 5,000 na Miliyoni Frw 1.

Uko umukilya yatse kenshi EBM niko azajya azamura amanota amwemerera kuzitabira gahunda ya Tenga Promo ishobora gutuma atsindira amafaranga yavuzwe haruguru.

Mu gusaba iyo fagitire niko amanota y’umuguzi aziyongera bitewe n’inshuro yatse EBM kugira ngo abone uko azemererwa gukina iyo ‘Promo’.

Rwanda Revenue Authority ishima muri rusange uko Abanyarwanda bitabira kwaka EBM.

Niwenshuti Ronald avuga ko imibare yo mu myaka ibiri ishize yerekana inyongera ifatika mu gutanga iyo nyemezabwishyu.

Ronald Niwenshuti, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority.. Asaba abashoferi nabo kujya baka iyi nyemezabwishyu igihe cyose bahawe ibikomoka kuri petelori.

Avuga ko hari abacuruzi basanze kudatanga iyo nyemezabwishyu bibahombya kuko iyo bimenyekanye bacibwa 50% y’agaciro k’igicuruzwa batatangiye iyo nyemezabwishyu.

Ati: “ Ubu dutangiye gahunda ya Tengamara Promo izatuma umuco wo kwaka inyemezabuguzi uzamuka kandi kwaka inyemezabuguzi si ibya bamwe ahubwo ni ibya buri wese ushaka kwiyubakira igihugu”.

Icyakora bisa naho gutanga iyi nyemezabwishyu biri kumenyerwa.

N’ikimenyimenyi, Rwanda Revenue Authority ivuga ko kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu 120,000 bamaze kwiyandikisha ku mitangire yayo.

Gahunda ya Tengamara yatumye hasabwa fagitire Miliyoni 2,7 zifite agaciro ka Miliyari Frw  153.6 bigana na Miliyari Frw  23,5, zahawe abasabye iriya nyemezabwishyu.

Abacuruzi bamaze kwaka EBM nabo ni 147,700 mu gihe umwaka wa 2023/2024 bageraga ku 100,000.

Uwatse EBM agomba gutanga nomero ye ya telefoni, akayandika neza kandi akareba niba kuri yo handitseho amafaranga ahuye n’ibyo yahashye.

Patrick uyobora Ikigo AMBITech kizakorana na Rwanda Revenue muri gahunda ya Tengapromo avuga ko Leta ikwiye gushimirwa ko igeza ku baturage ibyo bakeneye kugira ngo babeho neza bityo babone ko amafaranga basora adapfa ubusa.

Ubuyobozi bwa AMBITECH buvuga ko hari uburyo kuzamura amahirwe abaka EBM babona yo gutombora menshi.

Avuga ko hari gahunda bazanye y’umukino w’amahirwe, ukinirwa ubuntu aho umukiliya akanda  akanyenyeri, 562, urwego akiyandikisha kugira ngo azakine utsinze ahabwo ayo mahirwe.

Niwenshuti Ronald uyobora RRA avuga ko nubwo hari igihe murandasi igenda buke, ariko kidatinda gukemurwa kuko hari amatsinda ahita yitabira kubikemura.

Muri iyo gahunda hazakoreshwa kandi ibyamamare mu kumenyekanisha iyo gahunda ku bafana babyo.

Intego ni uko buri wese yaka EBM.
TAGGED:AbacuruziEBMfeaturedIkigoIkoranabuhangaNiwenshutiRonaldUbwishyuUmusoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwongereza: Hahujwe Intanga Z’Abantu Batatu Havuka Abana Umunani
Next Article Airtel Rwanda Yatangije Uburyo Bw’Ubutumwa Bukuburira Ku Batekamutwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?