Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbuzima

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 October 2025 4:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko hatangijwe gahunda yo kongera abaganga, Minisiteri y’ubuzima yabwiye Abasenateri ko yatumye umubare wabo wikuba 3,7 mu myaka ibiri ishize.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga mu myaka ine binyuze mucyo bise (4X4) by’umwihariko ababyaza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr. Butera Ivan yabwiye Sena ko umubare w’abaganga muri rusange wiyongera.

Yasubizaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro y’ibanze.

Minisitiri Dr. Yvan Butera

Butera ati: “Dutangira iyi gahunda ya serivisi z’ubuvuzi mu mwaka wa 2023, abakozi bari 1604, mu mwaka twatangiriyeho bahise baba 4000. Mu mwaka wa 2024, bageze ku 5 937. Urumva ko kuva ku bantu 1604 kugera ku 5 900 birenga, ni hafi kwikuba kane kuko ubu tugeze ku ntego ya 3,7. Ntabwo byari byagera ku kwikuba kane byuzuye.”

Yakomeje ko intego y’imyaka ine izagerwaho byanze bikunze kuko hari mu nzego zimwe na zimwe abaganga bamaze kwiyongera mu kwitabira kwiga ayo masomo.

Atanga urugero rw’abaganga biga ibijyanye n’indwara z’abagore (Genecology) n’ubwo ari ho hari ikibazo cyane cy’ubuke bw’abaganga.

Ubu mu Rwanda hari abaganga babaga 78, mbere mu myaka ibiri bari icyenda.

Abiga kubaga bahoze ari bane ubu bakaba bamaze kugera kuri 35, abita ku bana (pediatre) bari barindwi, ubu ni 34.

Perezida wa Sena niwe wari uyoboye ibi biganiro

Abasenateri bibajije niba kongera ku bwinshi bw’abiga ubuvuzi bijyanishwa no kubigisha amasomo afite ireme, Dr. Butera abizeza ko biga neza, by’umwihariko mu mashami y’abiga ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye.

Ni mu gihe muri gahunda yo kwigisha amasomo y’abaforomo mu mashuri yisumbuye yatangiye mu mwaka wa 2021, biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri 2024/2025 hazakora ikizamini cya Leta kizatuma abagera kuri 960 bajya mu kazi bakagabanya icyuho cy’abakozi ku mavuriro.

TAGGED:AbagangaButerafeaturedMinisiteriRwandaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali
Next Article Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?