Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Nyuma y’uko hatangijwe gahunda yo kongera abaganga, Minisiteri y’ubuzima yabwiye Abasenateri ko yatumye umubare wabo wikuba 3,7 mu myaka ibiri ishize.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga mu myaka ine binyuze mucyo bise (4X4) by’umwihariko ababyaza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr. Butera Ivan yabwiye Sena ko umubare w’abaganga muri rusange wiyongera.

Yasubizaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro y’ibanze.

Minisitiri Dr. Yvan Butera

Butera ati: “Dutangira iyi gahunda ya serivisi z’ubuvuzi mu mwaka wa 2023, abakozi bari 1604, mu mwaka twatangiriyeho bahise baba 4000. Mu mwaka wa 2024, bageze ku 5 937. Urumva ko kuva ku bantu 1604 kugera ku 5 900 birenga, ni hafi kwikuba kane kuko ubu tugeze ku ntego ya 3,7. Ntabwo byari byagera ku kwikuba kane byuzuye.”

Yakomeje ko intego y’imyaka ine izagerwaho byanze bikunze kuko hari mu nzego zimwe na zimwe abaganga bamaze kwiyongera mu kwitabira kwiga ayo masomo.

Atanga urugero rw’abaganga biga ibijyanye n’indwara z’abagore (Genecology) n’ubwo ari ho hari ikibazo cyane cy’ubuke bw’abaganga.

Ubu mu Rwanda hari abaganga babaga 78, mbere mu myaka ibiri bari icyenda.

Abiga kubaga bahoze ari bane ubu bakaba bamaze kugera kuri 35, abita ku bana (pediatre) bari barindwi, ubu ni 34.

Perezida wa Sena niwe wari uyoboye ibi biganiro

Abasenateri bibajije niba kongera ku bwinshi bw’abiga ubuvuzi bijyanishwa no kubigisha amasomo afite ireme, Dr. Butera abizeza ko biga neza, by’umwihariko mu mashami y’abiga ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye.

Ni mu gihe muri gahunda yo kwigisha amasomo y’abaforomo mu mashuri yisumbuye yatangiye mu mwaka wa 2021, biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri 2024/2025 hazakora ikizamini cya Leta kizatuma abagera kuri 960 bajya mu kazi bakagabanya icyuho cy’abakozi ku mavuriro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version