Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu, ku buryo abantu bagamije gucamo ibice Abanyarwanda no kubatesha umurongo bazakomeza kunanirwa.
Ni ubutumwa yatanze nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere, nk’intangiriro y’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko nubwo uyu muhango ubaye bwa kenshi, abanyarwanda batawufata nk’ibisanzwe kubera ko buri gihe ubibutsa byinshi bikomeye.
Ati “Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu. Abakoze aya mahano baracyidegembya hirya no hino ku isi, ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’ayo mateka buduherana.”
“Ikindi kandi ni inshuro ya kabiri Kwibuka bibaye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Kuba tudashoora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe birongerera agahinda abarokotse Jenoside kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege ari byo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.”
Yavuze ko kongera kwiyubaka kw’abanyarwanda babikesha abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.
Ati “Kubera izi mpamvu, no mu bihe by’ibibazo bikomeye, n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe. Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ni nayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”
Perezida Kagame yagaragaje ko hari n’ibibazo abanyarwanda bagihanganye nabyo, birimo abantu bakomeje gupfobya Jenoside n’ibihugu bitayiha agaciro ikwiye ku buryo bicumbikiye abayigizemo uruhare.
Yasabye abanyarwanda bose kutarebera abashaka guhindura abateka banyuzemo.
Ati “Ni ukuri kuzatahinduka. Ariko rero biba abahakana amateka, ibyabaye, bitabatera isoni, njyewe, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?