Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwanzuye ko Abashinwa 17 bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bwa zahabu budakurikije amategeko buherutse gutahurwa, bataha iwabo.
Mu minsi ishize, Abashinwa batatu batawe muri yombi n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma yo kubasangana zahabu nyinshi n’amadolari y’Amerika bari bahishe mu modoka yabo.
Basanganywe $800,000 na zahahu nyinshi bikekwa ko babonye mu buryo budakurikije amategeko.
Tariki 04, Mutarama, 2025 nibwo abo bagabo batatu bafatanywe iriya mari, bafatirwa i Bukavu.
Radio Okapi yanditse kuri uyu wa Gatatu ko hari amakuru yamenyekanye avuga ko hari igitutu cyashyizwe k’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bwemere ko hari indege iza gufata iyo zahabu nayo madolari ikabijyana ahantu hatatangajwe.
Nyuma y’uko ibyo bimenyekanye, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu witwa Jacquemain Shabani yategetse Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo aho biriya byabereye gukorana n’inzego z’ubutabera abo Bashinwa bagakorerwa dosiye yuzuye.
Ni idosiye Shabani avuga ko igomba kugezwa mu butabera kandi igomba gukorwa vuba na bwangu.
Minisitiri Shabani yasabye Guverineri Jean Jacques Purusi Sadiki ko iyo raporo ikwiye gukorwa neza, hakurikijwe amategeko agenga Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’igihugu gifite ubusugire, ikagezwa mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika.
Ubutumwa bwa Shabani bwo kuri Telegram busaba ko muri iyo dosiye hagomba kugaragaramo n’abandi bose babifitemo uruhare, ruziguye cyangwa rutaziguye.
Ku byerekeye iyirukanwa ry’Abashinwa 17 bakoreraga mu gace bagenzi babo bafatiwemo, Radio Okapi ivuga ko byateye urujijo mu bantu kuko byakozwe bitamenyeshejwe Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo.