Clémentine Uwitonze wamamaye mu muziki w’u Rwanda ku izina rya Tonzi avuga ko hari alubumu ya 10 ari gutunganya izasohoka mu gihe gito kiri imbere. Asanzwe ari umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bazwi kurusha abandi.
Avuga ko Imana yamuhaye icyo yise ‘umugezi w’indirimbo zidakama’ bityo ko azakomeza kuyiririmbira.
Alubumu ateganya gutangaza izaba igizwe n’indirimbo ze zivanze n’iz’abandi bihuje nawe ngo bayitegure.
Iya cyenda yayisohoye muri Werurwe, 2024 mu gitaramo yafatanyijemo na Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara.
Yayise ‘Respect’ bivuze mu Kinyarwanda ‘Icyubahiro’.
Tonzi avuga ko impano Imana yamuhaye azayikoresha mu guhimbaza icyubahiro cyayo no kugira uuhare mu kuzamura ubuhanzi bwo mu Rwanda muri rusange.
Hari ku wa Gatanu tariki Ku wa 03 Mutarama 2025, ubwo Tonzi yatangazaga ko yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka yise ‘Merci’.
Alubumu amaze gusohora ni icyenda yise aya mazina: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I Am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect.