Olivier Nduhungirehe uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda avuga ko bitumvikana ukuntu amahanga yahagurutse agahagarara ngo ni uko M23 yafashe Masisi kandi atarigeze yamagana ubwicanyi abagize uyu mutwe na benewabo bagirirwa bazizwa ko ari Abatutsi bo muri kiriya gihugu bavuga Ikinyarwanda.
M23 mu mpera z’Icyumweru gishize yagabye igitero gikomeye muri Masisi ihirukana ingabo za DRC n’abazifasha barimo Wazalendo na FDLR n’abandi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Mutarama, nibwo abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’Umuyobozi wa MONUSCO muri DRC witwa Bintou Keїta bamaganye ifatwa rya kariya gace.
Impande zombi zavugaga ko ifatwa ry’iriya teritwari ryagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda, zikarusaba kurekeraho gufasha M23.
Icyakora u Rwanda kenshi rwahakanye kugira aho ruhurira na M23.
Minisitiri Nduhungirehe amaze kubona ibivugwa n’impande zivuzwe haruguru, yanditse kuri X ko abamagana M23 ngo yafashe Masisi birengagiza uko ikibazo cyose giteye.
Abashinja kwirengagiza agahinda abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bamaranye igihe binyuze mu itotezwa bakorerwa n’abayobozi b’igihugu cyabo, ahubwo bagahitamo kubashinja kwirwanaho nk’aho ubwabyo bigize icyaha.
Asanga igikwiye kurebwaho ari impamvu nkuru zitera intambara ibera muri kiriya gice, zikarandurwa kuko, kuri we, ari wo muti urambye.
Yagize ati: “ Abo bose bashinja u Rwanda gufasha M23 babikorana imvugo idashyize mu gaciro, irushinja ko rwavogereye ubusugire bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo”.
Yunzemo ko abavuga ibyo banga nkana kuvuga ibindi bintu bifitiwe gihamya bibera cyangwa byaberaga muri Masisi.
Muri byo, harimo ko FDLR imaze igihe ifite ibirindiro muri aka gace, uyu ukaba umutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abo basangiye ingengabitekerezo yayo.
FDLR yagize kandi iracyafite uruhare rutaziguye ku byago abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi bahuye nabyo mu myaka irenga 25 ishize.
Hari raporo nyinshi zabyemeje.
Nduhungirehe avuga ko iyo hari abamagana kwirwanaho kwa M23 babikora nk’abaha ishingiro FDLR ihamaze igihe yica benewabo w’abagize M23 nk’aho ibarusha uburenganzira mu gihugu cyabo.
Yanenze kandi ko DRC yahaye akazi abacanshuro ngo baze kuyifasha kurwana na M23, akemeza ko ubwabyo bigize ubwicamategeko mpuzamahanga agenga ubusugire bw’ibihugu.
Abo bacanshuro bakorana na FDLR, ingabo za DRC zitwa FARDC, abarwanyi ba CMC Nyatura, aba Wazalendo n’ingabo z’Uburundi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asanga abo mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi- aho benshi muri abo bacanshuro baturutse- bagombye kubanza kwamagana icyo kintu, aho kwibaza ku mpamvu zituma M23 yirwanaho.
Kuri we, kuba abantu bamagana ibyo M23 ikora igamije kwirwanaho kandi ntibatange n’umuti urambye watuma abayigize batekana nabyo ni uburyarya.
Yaboneye ho kuvuga ko abavuga ko u Rwanda rwihishe inyuma y’imbaraga za M23 bakwiye no kuzirikana ko hari igihe Perezida wa DRC yigeze kwerura ko azarurasa, aya magambo akaba yaratumye rufata ingamba zikomeye z’ubwirinzi.
Mu kubyibuka, bakwiye no kumenya ko n’abaturage ba DRC bicwa bazizwa ko ari Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, bafite uburenganzira bwo guharanira kubaho.
Abasomyi ba Taarifa Rwanda bakwiye kumenya ko umujyi wa Masisi uherutse kwigarurirwa na M23 uri muri kilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aha hakaba hafi cyane y’u Rwanda.
Amakuru aturuka mu gice intambara iri kubera mo, avuga ko abarwanyi ba M23 bari gufata ibindi bice byari bisanzwe ari ibirindiro by’ingabo za DRC n’abo bafatanyije barimo ndetse n’ingabo za SADC n’iz’Uburundi.