Abashinwa B’Abahezanguni Barashaka Ko Igihugu Cyabo Kirasa Taïwan

Mu gihe hari umwuka w’intambara hagati y’ubutegetsi bw’u Bushinwa n’Amerika bapfa ko u Bushinwa budashaka ko Taïwan yigenga, hari Abashinwa n’abahezanguni bifuza bakomeje ko igihugu cyabo cyarasa Taïwan kikayimaramo icyo bita ‘agasuzuguro iterwa n’Abanyamerika.’

Umwe muri abo bantu ni umwarimu muri Kaminuza uherutse gusaba ko ikiyoka cya Dragon( ni uko u Bushinwa babwita) cyamira bunguri igisamagwe, Tiger, agasuzuguro kakayishiramo.

Ni ikibazo gikomeje gufata intera ikomeye kubera ko u Bushinwa bwamaramarije ko Taïwan niramuka itangaje ko ari igihugu kigenga.

Hagati aho kandi hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bw’Amerika n’u Bushinwa bapfa ko Amerika ishaka kwivanga mu bibazo bireba u Bushinwa.

- Advertisement -

Imwe mu nkuru za Bloomberg iherutse gutangaza ko hari inama ikomeye iherutse guhuza abasirikare bakuru b’u Bushinwa n’aba Leta zunze ubumwe z’Amerika baganira ku bibazo bireba Taïwan.

Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa iherutse guha gasopo Taïwan ko niyemera gushukwa n’Amerika igatangaza ko ari igihugu cyigenga izaba itangije intambara kandi ko iyo ntambara izasiga Taiwan yometswe ku Bushinwa mu buryo budasubirwaho.

Iby’iki cyemezo cy’i Beijing byaraye bitangajwe na Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa witwa General Wei Fenghe niwe wabivuze.

Fenghe yavuze ko u Bushinwa buzarwana umuhenerezo kugira ngo Taiwan itazahirahira ngo yiyite igihugu kigenga.

U Bushinwa n’Amerika ni ibihugu bya mbere bikomeye ku isi.

Ntibijya bibura ikibazo runaka bitavugaho rumwe ariko cyane cyane ku bikagirana ikibazo kuri ejo hazaza ha Taïwan.

U Bushinwa buvuga ko Taïwan ari Intara yayo kandi ko ntawe ugomba kubivuga ukundi.

Hashize igihe indege za gisirikare z’u Bushinwa zica mu kirere cya Taïwan kandi ibi hari bamwe birakaza barimo n’Abanyamerika.

Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa General Wie Fenghe avuga ko u Bushinwa nta kindi buzakora uretse gutangiza intambara yeruye kuri Taiwan kuko nta butagize ngo ireke ibyo irimo.

Ati : “Abashaka ko Taiwan yigenga barashaka intambara izaterwa no gushaka kunyaga u Bushinwa imwe mu Ntara zayo. Icyakora ntibazabigeraho.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version