Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Nyamagabe Barashaka Kwiga Gusoma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Nyamagabe Barashaka Kwiga Gusoma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 March 2023 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Rwufe mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe basaba ubuyobozi kubaha aho kwigira gusoma no kwandika, ariko ubuyobozi bukavuga ko bahafite ahubwo batajyayo.

Aba baturage batujwe mu Mudugudu uri ku gasozi kabo bonyine.

Ibi ubwabyo ni ikibazo ariko ikiremereye kurusha ho, ni uko abenshi muri bo batazi gusoma no kwandika.

Umwe muri bo witwa Emmanuel avuga ko kuba batazi gusoma no kwandika bibadindiza.

We na bagenzi be bifuza ko bahabwa uburyo bwo kwiga gusoma no kwandika nk’abandi Banyarwanda bose.

Ati: “Natwe tuba dukwiye kumenya ubwenge kimwe n’abandi, tukamenya gusoma no kwandika k’uburyo umuntu yajya mu mujyi runaka bikamworohera gusoma icyapa atiriwe ayoboza.”

Umukobwa witwa Ayabantu Claudette avuga ko kuba atazi gusoma no kwandika bituma aho ageze hose ayoboza kuko adashobora gusoma ibyanditse ku cyapa kiri hafi ye.

Ku rundi ruhande, hari bamwe muri bo bemeza ko aho batuye hahoze isomero, ariko riza gusenywa.

Bavuga ko iyo riza kuba rigihari, ryari bubunganire mu myigire yo gusoma no kwandika.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ababumbyi mu Rwanda COPORWA, Vincent Bavakure yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kuba bariya bantu badafite isomero, ari ikibazo.

Ati: “Tugize ubushobozi twabubakira iyo inzu cyangwa tukifashisha ibigo by’amashuri. Dushobora no kuvugana n’inzego bwite za Leta bakadutiza ishuri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ntibwemera ko aba baturage babuze isomero

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yagize ati:“Hari abasigajwe inyuma n’amateka batazi gusoma no kwandika ariko si benshi. Kuva aho batuye ukoze urugendo rw’iminota makumyabiri(20) n’amaguru waba ugeze ku isomero.”

Meya Niyomwungeri avuga ko muri iryo shuri higa uwasigajwe inyuma n’amateka umwe(1).

Icyakora, ngo ubuyobozi bufite umugambi wo kuzongera umubare wabo.

Ubushakashatsi bwakozwe na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwagaragaje ko mu basigajwe inyuma n’amateka barenga ibihumbi 36 mu gihugu cy’u Rwanda, abangana na 50% muri bo batazi gusoma no kwandika kandi  30% muri bo ni abakuze.

Leta y’u Rwanda ifatanyije na COPORWA mu mushinga PIMA ku nkunga  ni ikigo kitwa ifasha aba baturage guhindura imyumvire kuko nabyo bigaragazwa nk’ibibadindiza.

TAGGED:AbasigajweAmashuriAmatekaCOPORWAffeaturedNyamashekeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jean Pierre Bemba Yashyizwe Mu Buyobozi Bw’Ingabo Za DRC
Next Article ADF Ikomeje Kwica Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?