Dukurikire kuri

Politiki

Inama Ku Bibazo Bya DRC Zirakomeje

Published

on

U Rwanda rwahuriya na DRC muri Angola kugira ngo intumwa z’ibihugu byombi ziganire uko intambwe zo kugarura amahoro muri DRC no gutuma umwuka w’amahoro n’ubuvandimwe hagati ya Kigali na Kinshasa zaterwa.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri warwo ushinze ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Hagati muri iki Cyumweru nibwo hatangiye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na DRC kugira ngo harebwe uko ibibazo bimaze iminshi hagati y’u Rwanda  na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byacocwa.

Mu mezi make ashize u Rwanda rwashinjwe na DRC ko rufasha umutwe wa M23 ariko narwo rukabwira amahanga ko muri kiriya gihugu hari abantu bahungabanya umutekano warwo kandi ibi bikaba bimaze igihe.

Aha havugwaga FDLR kandi ngo ifashwa n’ingabo za DRC nazo zigakingirwa ikibaba n’ingabo za MONUSCO.

Mu nama iri kubera muri Angola Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa Christophe Lutundula.

Mu zindi ntumwa z’u Rwanda harimo Umuyobozi wungirije w’Iperereza rya Gisirikare, Colonel François-Régis Gatarayiha, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Shakilla Umutoni.

Komisiyo yashyizweho kugira ngo izakomeze kwiga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC yemeranyijweho mu Nama y’Abakuru b’ibihugu  by’u Rwanda na DRC iherutse kubera muri Angola iyobowe na Perezida w’iki gihugu.

Yabaye taliki 06, Nyakanga, 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, yatangaje ko kera kabaye iriya nama igeze aho ikaba.

Inama iri guterana kuri uyu wa Gatanu ibaye mu gihe i Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa 22 Nyakanga hari babure Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), izaganira ku ngingo zirimo umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Hagati aho kari itsinda ry’abasirikare bakuru bayobowe n’umunya Tanzania ufite ipeti rya Jenerali riherutse kujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureba uko ibintu byifashe mbere y’uko hoherezwayo ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro harimo na M23.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement