Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Ingabo zirenga 100,000 zamaze guteguzwa ibitero muri Gaza.

Mu minsi mike iri imbere, ingabo 100,000 za Israel ziratangiza ibitero muri Gaza k’ubutaka no mu kirere mu rwego gufata aka agace kose nk’uko ikinyamakuru Walla kibyemeza.

Abagihaye amakuru bavuga ko Israel itazakomeza gutegereza igihe kirenze ibyumweru byinshi ngo ibone kugamburuza Hamas.

Umugaba mukuru w’ingabo zayo witwa Lt Gen Zamir yasuye  abasirikare be bakambitse muri Gaza mu rwego rwo kubateguza ko igihe kiri hafi no kubereka ko ubuyobozi bukuru bubashyigikiye.

The Jerusalem Post yanditse ko hari bamwe mu basirikare bakuru ba Israel batemeranya n’ibyo bitero, bakavuga ko nibitangira, bizakoma imbere umuhati wo guha abaturage ba Gaza inkunga y’imiti n’ibiribwa, ikintu kizarushaho kwerekana Israel nabi.

Abo basirikare bavuga ko byaba byiza biriya bitero bikozwe nyuma yo kwimura abantu bose bakerekeza mu Majyepfo ya Gaza aho bazaba batekanye.

Umugaba mukuru w’ingabo zayo witwa Lt Gen Zamir

Mu rugendo rwe, General Zamir yeretswe aho gahunda yo gutangiza biriya bitero igeze, akaba yari ari kumwe n’ushinzwe ingabo za Israel mu Majyepfo y’igihugu witwa Yaniv Asor ari kumwe n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo witwa Itzik Cohen.

Yavuze ko amakuru azakura mubyo abasirikare be bamuhaye, ari yo azaheraho afata icyemezo.

Intego ze ni uko ibitero by’ingabo ze nibitangira, bizagera no mu bice bya Gaza zitari zaragezemo mu gihe cyose iyo ntambara imaze.

Icyakora avuga ko bizaba ari uko abanya Palestine barangije kuvanwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yabwiye abayobozi b’ingabo ko bakwiye gutangira gutegura imodoka z’intambara z’ubwoko bwose ndetse n’ishami ry’ikoranabuhanga mu ngabo za Israel rikaba ryamaze kuba maso, rigashyira ibintu ku murongo hakiri kare.

Ni ibitero bizaba bihurije hamwe ingabo zo mu kirere, izo k’ubutaka n’izo mu mazi hagamijwe ko bikorwa neza kuri buri ruhande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version