Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Ni amasezerano yo gutuma mu Rwanda hubakwa uruganda rukora ibinini n'indi miti ya cancer n'indwara zifata umutima n'imitsi.

Hari amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gutanga imiti, Rwanda Medical Supply Limited, n’icyo muri Qatar kitwa Philex Pharmaceuticals yo gufasha u Rwanda gukora no kugeza ku baturage imiti inyuranye.

Ni imiti ivura cancer n’indwara z’umutima n’imitsi.

Amasezerano akubiyemo iyo mikoranire hagati ya Kigali na Doha yasinyiwe mu Murwa mukuru wa Qatar kuri uyu wa 17, Kanama, 2025, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo mu bwami bwa Qatar witwa Igor Marara.

Ku rukuta rwa X rwa Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu niho byatangarijwe.

Ikigo Philex Pharmaceuticals kandi cyatangaje ko kigiye gukorana n’ikindi cyo mu Rwanda kitwa Labophar Ltd mu guhanahana ikoranabuhanga bishingiye ku kigo kizubaka mu Rwanda uruganda rukora ibinini abahanga bita solid dosage forms.

Kuri iyi ngingo, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi wa Labophar Ltd witwa Pascal Gatete na mugenzi we wo mu kigo cya Qatar gikora imiti Philex witwa Waseem Hamad.

U Rwanda rusanzwe rukorana na Qatar muri byinshi birimo ubukerarugendo, igisirikare n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version