Abasirikare 25 Ba Nigeria Bishwe N’Ibyihebe

Mu Ntara ya Borno muri Nigeria abarwanyi b’Umutwe Islamic State West Africa Province (ISWAP), uzwi mu Cyarabu nka Jamā’at Ahl as-Sunnah lid-Da’wah wa’l-Jihād bateze igico abasirikare ba Nigeria bicamo abagera kuri 25.

Ikinyamakuru Sahara Reporters kivuga ko amakuru cyaraye kibonye( tariki 20, Nzeri, 2021) avuga ko tariki 16, Nzeri, 2021 abasirikare ba Nigeria bari mu kazi ko guhiga abarwanyi bo muri Borno, batezwe igico hapfa abagera kuri 25.

Ikindi ni uko kugeza ubu hari abandi basirikare bitamenyekana niba barapfuye cyangwa barashimuswe.

Hari amafoto n’amashusho yerekana bimwe mu bikoresho bya gisirikare byambuwe ingabo za Nigeria.

- Advertisement -

Agace ka Monguno kari mu Majyaruguru ya Maiduguri, kakaba ari agace gacumbikiye abaturage benshi bahunze ibitero by’abarwanyi byagabwe mu bice birimo ahitwa Dikwa na Marte.

Bivugwa ko nta gihe kinini gishize hari ikindi gitero kigabwe mu kigo cy’abasirikare ba Nigeria kiri ahitwa Rann hakicwa abasirikare 10.

Abarwanyi batunguye abasirikare ba Nigeria babicamo benshi
Zimwe mu ntwaro babambuye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version