Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko ibitero by’iterabwoba byagabwe n’abantu bataramenyekana mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura, bihitana abantu babiri abandi benshi barakomereka.
Byagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ahagana saa moya z’ijoro.
Grenade eshatu zatewe muri komini Mukaza, aho ebyiri zatewe kuri parikingi yo mu mujyi rwagati naho indi iterwa hafi y’isoko rya Jabe, mu gace ka Bwiza.
Itangazo rikomeza riti “Ibyo bisasu byahitanye abantu babiri, umwe kuri parikingi yo mu mujyi hagati undi agwa mu bitaro aho polisi yari imujyanye nyuma yo gukomereka bikomeye.”
Minisiteri y’Umutekano yihanganishije imiryango yagize ibyo byago, yizeza gukora iperereza ababigizemo uruhare bagafatwa.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri nabwo amakuru ava avuga ko abantu batatu bishwe na gerenade yatewe mu kabari k’umupolisi mu mujyi wa Gitega.
Muri iryo joro kandi ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko gerenade eshatu zatewe mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Bujumbura, ariko ntizangiza ibintu bigaragara.
Ni igitero cyaje kwigambwa n’umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara.
Bivugwa ko icyo gitero cyari kigamije kurogoya urugendo rwa Perezida Evariste Ndayishimiye, wari ugiye kwitabira Inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye irimo kubera i New York muri Let Zunze Ubumw za Amerika.
Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko biriya bikorwa byerekana “ko igihugu kigihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba.”