Abasirikare 485 Ba Israel Bamaze Kugwa Mu Ntambara Na Hamas

Minisiteri y’ingabo za Israel itangaza ko kuva iki gihugu cyatangira intambara yeruye na Hamas kimaze gutakaza abasirikare 485. Aba barimo umunani baraye bapfuye bazize Hamas.

Iby’urupfu rwabo byatangajwe n’Ibiro by’Umuvugizi w’ingabo za Israel, abo basirikare bose bakaba bari bafite ipeti rya Staff.-Sgt.

Umuto muri bo yari afite imyaka 19 n’aho umukuru akagira imyaka 21 y’amavuko.

Hari kandi abandi basirikare babiri bahakomerekeye cyane.

Mu gihe ibintu bimeze gutyo, ku rundi ruhande intambara yo irakomeje ndetse Israel yasabye Misiri kwigizaho ingabo zayo ku mupaka wegereye Gaza.

Israel ivuga ko ibikorwa byayo bya gisirikare mu guhiga bukware Hamas bizakomereza mu gace gaturiye aho ingabo za Misiri ziri zabishaka cyangwa zitabishaka.

Iki gihugu kandi giherutse kubwira isi ko kizakomeza guhiga Hamas kugeza kiyisenye burundu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu avuga ko azaruhuka ari uko Hamas itakiri ikibazo ndetse na Gaza ntizongere na rimwe kuba ahantu hahangayikishije umutekano wa Israel.

Perezida wa Amerika Joe Biden yasabye Netanyahu kubwira ingabo ze zikirinda kugira abasivili zihutariza mu bikorwa bya gisirikare ziri gukorera muri Gaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version