Umusirikare uyobora ingabo za DRC zikorera muri gace k’ibikorwa bya gisikare bise Sokola 2 bikorerwa mu gice cy’Amajyepfo witwa Général-major Ramazani Fundi yanenze abasirikare bo mu gace ayobora bamaze iminsi bakorera ibya mfura mbi abaturage bashinzwe kurinda.
Mu minsi ishize, hari bamwe muri bo bateze igico abaturage bo muri Uvira babacuza utwabo ntibabasigira na mba.
Général-major Ramazani Fundi yaburiye abasirikare ayobora ko uzafatwa ahemukira abaturage ashinzwe kurinda azabihanirwa by’intangarugero.
Ku wa Gatanu Taliki 30, Ukuboza, 2022 abasirikare bateze abaturage bari batashye babamburira ibyabo ahitwa Munywema hafi ya Kiliba.
Kuri uwo munsi nyirizina, umuforomo wari utashye nawe yakubiswe ikintu mu mutwe, aragwa ibyo yari afite babimwambura ubwo.
Abasirikare ba DRC bakorera muri aka gace nibo batungwa agatoki nk’uko amakuru Radio Okapi ikesha abaturage abivuga.
Uriya muforomo yakubitiwe ahitwa Kakombe mu mujyi wa Uvira.
Ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize kandi hari umuturage warashwe n’umusirikare wa DRC aramwica.
Byabereye ahitwa Kiliba.
Lieutenant Marc Elongo uvugira Gen Ramazani Fundi yasabye abasirikare bakorera muri kariya gace kuzibukira iyo myitwarire kuko isiga icyasha igisirikare kandi igatuma abaturage batakigirira icyizere.
Yabasabye kuzirikana ko umukobwa aba umwe agatukisha bose, bityo ko bakwirinda imyitwarire idakwiye.
Ku rundi ruhande, yasabye n’abaturage kugirira icyizere ingabo, bagakomeza gukorana nazo n’ubwo muri zo hari bamwe bitwara nabi.