Abasirikare Ba Gabon Birukanywe Muri Centrafrique Bazira Gusambanya Abakobwa

Umuryango w’Abibumbye wirukanye abasirikare bose ba Gabon bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), nyuma y’amakuru yizewe yari amaze guhamya ko bamwe muri bo bahohoteye bishingiye ku gitsina abakobwa batanu.

Icyo cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu. Abahohotewe barimo guhabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha bukenewe nk’ubujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Itangazo rya MINUSCA rivuga ko ku wa 7 Nzeri Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye bwasabye Gabon gushyiraho mu gihe kitarenze iminsi itanu, itsinda rizabikoraho iperereza, rikazasozwa mu gihe kitarenze iminsi 90.

Rikomeza riti “Bijyanye n’uburemere bw’ibirego byagiye ahabona, Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye bwafashe icyemezo cyo kuvana abasirikare bose ba Gabon muri MINUSCA.”

- Advertisement -

Ni icyemezo cyamenyeshejwe Guverinoma ya Gabon ku wa Kabiri, cyafashwe hashingiwe ku myanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Ni imyanzuro iteganya ko igihe hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe cyangwa ko urwego runaka rwananiwe kubikoraho iperereza, izo ngabo zigomba gusimbuzwa.

Minisiteri y’Ingabo ya Gabon yemeje ko abasirikare bagera muri 450 birukanywe muri Centrafrique.

Guverinoma yatangaje ko yatangiye iperereza.

MINUSCA yatangiye mu 2014, igamije guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byoretse Centrafrique kuva mu 2013, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida François Bozize.

Abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bakomeje gushinjwa guhohoterwa abagore n’abakobwa, ariko ntiharemezwa ko hari abahamijwe ibyo byaha ku mugaragaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version