Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), irimo kwimurira mu nkambi ya Mahama mu Kerere ka Kirehe, impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi.
Ni igikorwa biteganywa ko kizaba cyarangiye bitarenze ku mu Ukuboza 2021.
Inkambi ya Mahama barimo kwimurirwamo yahoze icumbikiye impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye mu 2015, ariko benshi barimo gutahuka.
Leta yahise ifata icyemezo cyo kugenda yimurirayo impunzi z’Abanye-Congo zimaze igihe mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko ari icyemezo kigamije ko izi mpunzi zirushaho kugira imibereho myiza n’umutekano, nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye.
Yakomeje iti “Impamvu z’iki gikorwa kirimo kuba ni ugutuza impunzi ahantu heza bijyanye n’uko inkambi ya Gihembe yubatswe ahantu hitegeye ibiza ndetse ikunda guhura n’ibibazo birimo isuri, binajyanye n’ibikorwa remezo byaho bishaje.”
“Impunzi bireba zizimurirwa mu nkambi ya Mahama cyangwa ziyandikishe nk’impunzi ziba mu mijyi.”
Inkambi ya Gihembe yafunguwe mu Ukuboza 1997. Isanzwemo impunzi 9,922 zigize imiryango 2,277. Izigera ku 2,392 zamaze kwimurirwa mu nkabi ya Mahama.
Biteganywa ko impunzi bijyanye n’icyemezo zizafata, zizakomeza guhabwa ibigenerwa impunzi zose zahungiye mu Rwanda haba mu nkambi cyangwa mu mijyi, bijyanye n’ibyiciro ziherereyemo.