Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasirikare Ba Iran Bishwe N’Igisasu Cya Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abasirikare Ba Iran Bishwe N’Igisasu Cya Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 December 2023 4:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Televiziyo y’igihugu ya Iran yatangaje ko hari igisasu cyaturutse muri Israel gihitana abasirikare babiri bayo bakoreraga muri Syria.  Ni ubwa mbere abasirikare ba Iran baguye mu bisasu Israel iri kurasa muri Syria ihakurikiye abanzi bayo bo muri Hezbollah.

Itangazo rya Leta ya Iran ntiritanga ibisobanuro byinshi kuri ayo makuru  ariko rivuga ko abo basirikare bari baragiye kuba abajyanama mu bya gisirikare mu ngabo za Syria.

Abasirikare bapfuye ni uwitwa Mohammed Ali Ataei Shoorcheh na Panah Taghizadeh nk’uko ibigo ntaramakuru bya Iran kitwa Sepah News byabivuze.

Umuyobozi w’ikigo cyo muri Syria gishinzwe iby’uburenganzira bwa muntu witwa Rami Abdel Rahman yavuze ko hashize igihe gito ibisasu bya Israel bihitanye abandi basirikare ba Syria barwanaga ku ruhande rwa Hezbollah.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo gihe ngo ibisasu byaguye ahari ibirindiro by’aba barwanyi hafi y’umurwa mukuru wa Syria witwa Damascus.

Syria iri mu Majyaruguru ya Israel

Hashize igihe Israel igaba ibitero bito ku birindiro by’abarwanyi ba Hezbollah bakorera mu bice bya Syria.

Icyakora byariyongereye kuva aho itangiriye intambara na Hamas, ikabikora mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Hezbollah baba bisuganya ngo batere mu Majyaruguru ya Israel cyangwa ahandi muri iki gihugu.

Iby’igitero cyahitanye bariya basirikare babiri bavugwa muri iyi nkuru, Israel ntiragira icyo ibitangazaho.

Si muri Syria gusa iki gihugu kigaba ibitero ahubwo no mu bice bya Lebanon aho Hezbollah irunda intwaro cyangwa yitoreza naho ikunze kuhatera ibisasu.

- Advertisement -

Ababirebera kure bavuga ko bititondewe, ibibera muri Gaza mu ntambara ya Israel na Hamas bishobora kuvamo imirwano ikomeye yavamo n’intambara yafata Uburasirazuba bwose bwo Hagati.

TAGGED:featuredGazaigisasuIngaboIsraelSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zikomeje Kwiga Igifaransa
Next Article M23 Yiyemeje Kwisubiza Ibice Yari Yarahaye Ingabo Za EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?