Abasirikare Ba Uganda Muri Somalia Bamaze Amezi Umunani Badahembwa

Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwemeje ko abasirikare bari mu butumwa bw’Ubumwe bwa Afurika bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) bamaze amezi umunani badahembwa, kuko amafaranga bagenerwa ajyanye n’ubutumwa barimo aheruka gutangwa muri Mata 2021.

Ni abasirikare boherejwe muri Somaia mu butumwa bwo guhangana by’umwihariko n’umutwe wa Al-Shabaab, umaze igihe ukora ibitero by’iterabwoba.

Umuvugizi wa UPDF, Brigadier General Flavia Byekwaso, yavuze ko ibitangazwa ko ayo mafaranga yaba yaribwe na bamwe mu basirikare bakuru ari ibinyoma.

Yakomeje ati “Guverinoma ya Uganda na Minisiteri y’Ingabo byashyizeho uburyo hamwe n’abaterankunga b’ubu butumwa, Ubumwe bwa Afurika, hakemurwa ibirarane by’ingabo zoherejwe muri AMISOM.”

- Advertisement -

“Ubwo buryo burimo gukurikizwa kugira ngo biriya birarane byishyurwe. Turasaba abasirikare byagizeho ingaruka gukomeza imyitwarire myiza n’ukwihangana kubera ko urugendo rwo kwishyura ibirarane rwaratangiye kandi bazahemberwa umurimo ukomeye bakora.”

AMISOM yatangiye ku wa 19 Mutarama 2007 biteganywa ko izamara amezi atandatu, ariko ubwo butumwa buza kugenda bwongererwa igihe.

Uganda nicyo gihugu gifite abasirikare benshi muri AMISOM, bagera ku 6,223. Bakorera mu bice bya Banadir (Mogadishu) na Shabelle.

Bayobowe na Brig Gen Keith Katungi guhera mu Ukuboza 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version