Abasirikare Batatu B’Abarusiya Biciwe Muri Centrafrique

Abasirikare batatu b’u Burusiya n’abapolisi babiri ba Repubulika ya Centrafrique baguye mu gitero, ubwo igisasu cyaturitsaga imodoka barimo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Centrafrique, Ange Maxime Kazagui, yabwiye AFP ko bishwe n’igisasu cyaturikije imodoka yabo ku wa Kane.

Yagize ati “Abasirikare batatu b’Abarusiya n’abapolisi babiri ba Centrafrique barishwe, hari n’abandi benshi bakomeretse.”

Igisasu cyaturikije iyo modoka mu muhanda uhuza ibice bya Berbérati na Bouar, ni muri kilometero nibura 400 uvuye mu murwa mukuru Bangui.

- Advertisement -

Mu cyumweru gishize kandi imodoka y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye yakandagiye igisasu mu gace gakoreramo umutwe witwaje intwaro wa 3R, abarimo barakomereka.

Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA,) Mankeur Ndiaye, yavuze ko abari muri buriya butumwa bagomba kwitondera ibisasu bigaragara hirya no hino mu gihugu, nk’ikibazo gihangayikishije Repubulika ya Centrafrique.

Ni mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’intumwa zirimo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version