Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Umuvugizi w’ingabo za Israel ushinzwe itumanaho mu Cyarabu witwa Col. Avichay Adraee yatangaje ku mugaragaro ko izi ngabo zatangije ibitero byeruye byo ku butaka mu bice byose bisigaye bya Gaza.

The Jerusalem Post yanditse ko ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwabongoreye ko ibitero byatangiye ariko habaho kwirinda kubitangaza butarabyivugira.

Kuri X/Twitter, ingabo zasabye abaturage bose ba Gaza kuhava.

Ingabo zigize Diviziyo ya 162 n’iya 98 zinjiye muri kiriya gice ahagana saa yine z’ijoro ryakeye.

Hari hashize iminsi izi ngabo zirasa muri uriya Mujyi zikoresheje indege.

Hari indi Diviziyo ya 36 iri butere izangurutse ibice byose bya Gaza bisigaye, Israel ikavuga ko guhera ubu Gaza ari ahantu hateye ubwoba cyane.

Ubwo ni ko kandi iya 143 iri kurwana mu Majyepfo ngo irinde ko hari abarwanyi ba Hamas bakwinjira muri Israel bakihimura.

Ni intambara igiye kurwanywa n’abasirikare 130,000.

Iki gikorwa cya gisirikare kivugwaho kuzamara amezi make n’ubwo ntawamenya igihe nyacyob izarangirira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version