‘Isonga’, Umushinga Wa Ambasade Y’ U Bufaransa Mu Kuzamura Siporo Mu Rwanda

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda( nta Ambasaderi wabwo uratangazwa) ifatanyije n’inzego zishinzwe Siporo mu Rwanda, yatangije umushinga yise ‘Isonga’ ugamije guteza imbere Siporo mu bakiri bato mu Rwanda.

Abana bagiye kugerwaho na gahunda z’uriya mushinga bwa mbere ni abiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi ruri mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mushinga utangiye nyuma y’iminsi mike Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron asuye u Rwanda.

Itsinda yaje ayoboye rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na bamwe mu bayobozi ba za Minisiteri mu Rwanda harimo n’iya Siporo.

Kuri Twitter ya Mininisitiri wa Siporo  Madamu Aurore Mimosa Munyangaju handitse ko uriya mushinga uzaterwa inkunga n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Developpement.

Imikino abana biga muri kiriya kigo bagiye gutozwamo ku ikubitiro ni Volleyball na Basketball.

Nyuma yo gutangiza iyi gahunda, abayobozi bagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ndetse n’abasanzwe bayobora Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys.

Minisitiri Munyangaju, Guverineri Emmanuel Gasana na Frere Camille uyobora ririya shuri bagiye gutangiza kiriya gikorwa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version