Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro cyashimiye abasoze neza mu mwaka 2024/2025 kandi kivuga ko ibyo bakora kizakomeza kubafasha ngo babikore bitabagoye binyuze mu cyiyemeza gukomeza kuborohereza binyuze mu ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva niwe wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyaraye kibaye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025.
Yahavugiye ko gusora ari igikorwa kigaragaza agaciro ababikora baha igihugu, kandi ari inzira izageza igihugu ku kudashingira ku nkunga cyangwa imfashanyo z’abandi.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko kuri mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyakusanyije amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na Miliyari Frw3.099,0 ku ntego yari ifite ingana na Miliyari Frw 3.041,2.
Bivuze ko intego yari yahawe yagezweho ku gipimo cya 101,9%, bivuze izamuka rya 17,4% ugereranije n’umwaka wa 2023/2024.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda nk’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ruhanganye n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga, aho mu myaka 15 ishize zavuye kuri 37% by’ingengo y’imari, ubu zigeze ku 8,3%.
Nk’uko yabivuze, ibi bavuze ko ari ngombwa ko imisoro yinyongera.
Yusuf Murangwa uyobora Minisiteri y’imari n’igenamigambi yavuze ko amafaranga ikigo cy’imisoro n’amahoro cyinjije mu isanduku ya Leta mu mwaka wa 2024/2025 yagize uruhare rungana na 55,1% ku ngengo y’imari, ugereranyije na 44,7% mu myaka itanu ishize.
Ibi kandi ngo bizakomeza kuko Guverinoma izakomeza gushyigikira ishoramari,akemeza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, 62,8% yahariwe ivugurura ry’ubukungu, byerekana icyizere cyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu buryo burambye.
Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue AutorityR, RA, Niwenshuti Ronald, yashimye abasora ku ruhare bagaragaza mu kuzuza inshingano zabo.
Yijeje ko imikoranire ihamye n’abasora, izatuma ikigo ayoboye kizagera ku ntego zacyo zo kuzakusanya Miliyari 3.728,2 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Abantu 20 niho bashimwe nk’indashyikirwa.
Batoranyijwe hagendewe ku kuba uko byagenwe neza kandi ku gihe, kuba batarafatiwe mu makosa yo kunyereza imisoro, kuba bakoresha neza ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabuguzi no kuba badafite umwenda w’imisoro, kandi uwufite, akaba yaragiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’imisoro y’uburyo azawishyura.
Umuguzi wahize abandi akaba yariyemeje ko igihe cyose ahashye agomba gusaba fagitire ya EBM kandi akahava bayimuhaye, yabaye Maniragaba Elissa wo mu Mujyi wa Kigali.
Mu binjiza bakanatumiza ibicuruzwa mu mahanga
1.Mu batumiza ibintu mu mahanga: SOCIÉTÉ RWANDAISE DE TRAITEMENT DE TOMATES (SORWATOM) Ltd
2) Mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga: FG INVESTMENT
Abacuruzi bakoresha neza EBM ku rwego rw’Intara:
1.Amajyepfo: D.D.B Ltd
2. Amajyaruguru: NZAFAMICO Ltd
3. Iburengerazuba: SOSERGI COMPANY Ltd
4.Iburasirazuba: 3P INITIATIVE Ltd
Abacuruzi bahanze udushya bagahuza sisiteme zabo na EBM:
1 SANLAM ALLIANZ GENERAL INSURANCE
2 SOCIETE PETROLIERE LTD
Ababaye indashyikirwa mu kumenyekanisha no kwishyura ku gihe, imisoro yeguriwe inzego z’ibanze:
1)Mugwaneza Joram
2) Mukantabana Ruth
Abasora bahize abandi ku rwego rw’igihugu mu byiciro babarizwamo
1)Abasora banini: BPR BANK RWANDA PLC
2) Mu cyiciro cyo hagati no hagati (MEDIUM): YYUSSA COMPANY Ltd
3) Mu cyiciro cy’abato (SMALL): LANDY INDUSTRIES ® LTD
4) Abasora bato cyane (MICRO): CULTURAL CAPITAL RWANDA R&D Ltd
Abasora bamaze imyaka isaga 10 bashimirwa nk’Indashyikirwa
1)MTN Rwandacell PLC
2) Bank of Kigali.
Icyiciro cy’abasora bamaze kuza mu ndashyikirwa mu myaka itatu ikurikirana
1)NKUNDUNKUNDIYE J. Bosco
2) RWANDA CHARITY EYE HOSPITAL
3) PFUNDA TEA COMPANY Limited