Abatalibani ‘Bari Hafi’ Kwigarurira Afghanistan Yose

Mu byumweru bibiri bishize, ingabo za Afghanistan zimaze igihe zihanganye n’Abatalibani ariko byo kwigerezaho kuko bigaragara ko nta bushake bwo ku rugamba zifite. Byatangajwe ko zimwe zatangiye kuyabangira ingata zihungira muri Pakistan.

Amakuru aturuka i Kabul atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga nka CNN na Reuters aravuga ko abarwanyi b’Abatalibani bakomeje kwirukana ingabo za Afghanistan mu birindiro byazo k’uburyo ubu bamaze kwigarurira intara za Helmand n’iya Kandahar ndetse zikaba zototera Umurwa mukuru Kabul.

Umuvugizi w’Abatalibani avuga ko abarwanyi be baherutse kurasa ibisasu ku kibuga cy’indege cya Kandahar mu rwego rwo gukura umutima abasirikare bakirinda no kubaha umuburo w’uko bugarijwe, bashatse bakuramo akabo karenge!

 

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’ikibuga cya Kandahar bwatangaje ko ingendo zose z’indege zahagaritswe kubera ko ikibuga cyangiritse ariko ngo nta muntu wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere.

Abazi imiterere y’ikibuga cya Kandahar bavuga ko Abatalibani nibaramuka bagifashe, bizabaha uburyo bwiza bwo kuhatangirira ibindi bitero bigamije kwigarurira ahandi hose hasigaye muri kiriya gihugu.

Abatalibani bari kwivuga ibigwi kubera ko ngo bamaze gufata ubutaka bufite ubuso bungana na kimwe cya kabiri cy’ubuso bwose bwa Afghanistan.

Hagati aho Perezida Ashraf Ghani yanenze Amerika ko yasize igihugu cye mu kangaratete!

Bigaruriye kandi ahantu hose hahuza Afghanistan na Iran ndetse na Pakistan.

Hari ubwoba ko umunsi bariya bariya barwanyi bigaruriye Intara za Herat, Kandahar na Lashkar Gah bizatuma abari bazituye bahura n’ibibazo birimo no kubura ibiribwa n’amazi ndetse n’imiti.

Mu mpera za Gicurasi, 2021 nibwo intambara hagati y’ingabo za Afghanistan n’abarwanyi b’Abatalibani yubuye.

Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikije itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bwa kiriya gihugu.

Bari bagamije kubuza urujya n’uruza hagati y’Umurwa mukuru Kabul n’Intara ziherereye mu Majyaruguru y’Afghanistan.

Nyuma y’uko intambara itangiye, Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia  yasuye ahari kubera iriya mirwano atangaza ko ibintu byasubiye mu buryo ndetse ko Abatalibani bakubiswe inshuro.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua bivuga ko igisirikare cya Afghanistan kigambye ko kishe abarwanyi barenga 50 abandi 60 barakomereka.

Ibi ariko byaje guhinduka, ubwo abarwanyi b’Abatalibani babigobotoraga, bagatangira kubotsa igitutu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version