Mu Gihe Kitageze Ku Masaha 24 Indi Modoka Ihiriye I Nyamata

Muri gare ya Nyamata, imodoka yo mu bwoko bwa Hiace isanzwe itwara abagenzi irahiriye.

Yari igiye kwifashishwa mu gutwara abanyeshuri bari kujya gitangira amasomo.

Nta muntu wayigiriyemo ikibazo.

Abaturage bari kugerageza kuzimya

Iyi tagisi ihiye nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 01, Kanama, 2021 indi vatiri nayo yahiriye i Rugende aho amakamyo aparika ava cyangwa I Kigali yerekeza cyangwa ava mu Burasirazuba.

Umwe mu baturage wari uciye ku muhanda uva Kigali ugana Rwamagana mu Burasirazuba yasanze imodoka y’ivatiri iri gushya ariko Polisi iratabara irayizimya.

Iyi yaraye ihiriye Rugende aho amakamyo akunda guparika

Polisi yatabaye isanga hari igice kinini cyayo cyahiye.

Abari bayirimo basohotsemo itarafatwa cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version