Kagame Yakiriye Perezida Suluhu Muri Village Urugwiro

Ahagana saa tanu n’igice ku manywa nibwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan nibwo yari ageze muri Village Urugwiro kugira ngo yakirwe na mugenzi we Paul Kagame.

Samia Suluhu Hassan Pererezida wa Tanzania yageze i Kigali ahagana saa yine za mu gitondo yakirwa  ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Yari yahagurutse muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwari buherutse kumenyesheje abantu ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi witezweho uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.

Ubuyobozi bwarwo bwatangaje buti “Ku nshuti zacu n’abashyitsi, twifuje kubamenyesha ko ejo ku wa Mbere tariki 2 Kanama ruzaba rufunze. Tuzasubukura imirimo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

Ubwo yageraga muri Village Urugwiro, Perezida Suluhu yahuye na mugenzi we Paul Kagame babanza kubahiriza indirimbo z’ibihugu byombi ndetse asuhuza n’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zari zaje kumwakira mu cyubahiro cy’Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame amwereka bamwe mu bayobozi bakuru baje baje kumwakira.

Nyuma y’ibyo Abakuru b’ibihugu byombi bagiragirana ibiganiro mu muhezo, hanyuma baze guha abanyamakuru ikiganiro.

Ibiro bya Perezida Suluhu byari  byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.

Perezida Samia Suluhu yakiriwe muri Village Urugwiro
Yakiriwe mu cyubahiro cy’umukuru w’igihugu
Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania muri Village Urugwiro
Share This Article
1 Comment
  • Mwakoze cyane kunkuru nziza, gusa Perezida wacuye igihe Kikwete ntabwo akomoka Zanziba nkuko wabyanditse. Ikindi nuko Mama Samia ntabwo arimugore wa gatatu mubakomeye mukarere ufashe umwanya ukomeye, wibukeko na Uganda mumyaka wa 2000 gukomeza yagize vice Perezida w’umudamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version