Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatalibani Batunguwe No Gusanga Nta Ndege Nzima Abanyamerika Basize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abatalibani Batunguwe No Gusanga Nta Ndege Nzima Abanyamerika Basize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 September 2021 2:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatalibani ubwo bajyaga kwatsa indege ingabo z’Abanyamerika zasize muri Afghanistan batunguwe no gusanga nta n’imwe nzima irimo. Basubije amerwe mu isaho kuko bari bafite icyizere ko ari nzima  bityo zikazabafasha.

Nyuma yo kubona ko icyizere cyabo cyaraje amasinde, Abatalibani bagize umujinya uvanze n’ipfunwe.

Hari indege 73 ingabo z’Amerika zasize muri Afghanistan ariko nta n’imwe nzima irimo.

Umusirikare mukuru wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Ingabo z’Amerika muri Afghanistan Gen Frank McKenzie avuga ko abasirikare be bamaze hafi ibyumweru bibiri bangiza ziriya ndege kugira ngo umunsi batashye iwabo zizabure icyo zimarira Abatalibani.

Umunyamakuru wa Al Jazeera uri muri Afghanistan avuga ko ubwo Abatalibani babyinaga intsinzi bishimira ko Abanyamerika batashye iwabo, banabyinaga bishimira ko hari ibikoresho babasigiye.

Gusa baribeshyaga kuko ubwo bajyaga kureba niba hari ibikoresho bizima baba barasize, basanze byose byarapfuye.

Ibyo bikoresho birimo za kajugujugu z’intambara n’imodoka za gisirikare.

Abanyamerika basize bangije biriya bikoresho k’uburyo bidashobora no gusanwa na gato.

Uretse indege z’intambara, Abanyamerika basize muri Afghanistan ibikoresho bishe nkana birimo imodoka 70 zidaterwa n’ibisasu bya mine n’izindi modoka zo ku rugamba zitwa Humvees zigera kuri 27.

Igitangaje ni uko n’ibindi bikoresho Amerika yari imaze iminsi iguriye ingabo z’Afghanistan ngo bizazifashe guhangana n’Abatalibani nabyo zasize zibyangije.

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanAmerikafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Yiyemeje Gufasha Mu Iterambere ry’Umunyarwandakazi
Next Article Abiga Muri Rwanda Coding Academy Bagiye Kubakirwa Izindi Nyubako
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?